Yanditswe Apr, 26 2016 09:56 AM
2,421 Views
Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo uri mu ruzinduko rw’akazi muri US, yaraye atanze ikiganiro mu ishuli ryitwa The Elliott School of International Affairs, ni ishuli ryigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri kaminuza yitiririwe George Washington, the George Washingtton University.
Ni ikiganiro cyagarutse ku mahirwe agaragara mu burasirazuba bwa Afrika bigendeye ku kwihuza kw’ibihugu byo mu karere, Ministre Louise Mushikiwabo yerekanye ko u Rwanda ruherereye muri Afrika yo hagati ndetse n’iy’ibirasirazuba, kandi ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bifite inyungu nyinshi ku banyarwanda.
Yagize ati kwishyira hamwe n’abaturanyi bifasha mu gushaka uko iterambere ryakwihuta muri hamwe, byo kandi bisaba ubufatanye bwa bose ndetse n’ubushake bwa politike.
Ministre Louise Mushikiwabo kandi yagiranye ibiganiro na Senator Rounds Mike, Senateri wo muri leta ya Dakota y’amajyepfo, iminsi ishize nawe wari mu Rwanda, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo yakiriye ambasaderi mushya w'Ubud ...
Oct 05, 2016
Soma inkuru
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ko bishyigikiye ko Umunyetiyopiya Dr. Tedros Adhanom Y ...
May 25, 2016
Soma inkuru