Yanditswe Apr, 02 2021 08:03 AM | 70,935 Views
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb.
Gatete Claver yabwiye abasenateri ko
kuvugurura uburyo bwo kwishyura ingurane ikwiye, gukora igenamigambi
rinoze no gukurikirana ko nta burenganzira bw’abaturage bubangamirwa ku mitungo
yabo ari byo bizatuma ibibazo byo kutishyirirwa igihe no kudahabwa ibyo
bagenerwa birangira burundu.
Mu bihe binyuranye hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana abaturage bagararagaza ikibazo cyo kudahabwa ingurane ikwiye ahagiye kubakwa ibikorwa remezo, cyangwa aho ikorwa ry’imihanda ryagize ingaruka ku mitungo yabo. Nyamara itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, ryo muri 2015 riteganya ko buri muturage ugiye kwimurwa cyangwa uwo umutungo we ugiye kunyuzwamo ibikorwa by'inyungu rusange agomba kubanza guhabwa ingurane ikwiye.
Ibibazo by’ingurane ni byo Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'ubukungu n'imari, Juvenal Nkusi yagaragarije Inteko Rusange ya Sena, kugira ngo bitangweho ibisobanuro n'urwego rubishinzwe.
Ati ''Iyo bakora igikorwa cyo kwimura abantu hari ibyangombwa by'ubutaka bugomba gutangwa, harimo ubugomba gutwarwa n'umuhanda n'ubuzasigaranwa n'uwatwariwe ubutaka. Ibi bituma uwimuwe akomeza kubarwaho ubuso bunini kandi ubundi umuhanda warabutwaye. Ikindi kuki uwimuwe ari we ugomba gukurikirana?Kuki inzego zishinzwe kwimura atari zo zigomba kumufasha?''
Mu bisobanuro mu magambo yagejeje ku Nteko rusange ya Sena, kuri uyu wa Kane, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete yavuze ko n'ubwo ibibazo by'ingurane bikiragaragara hirya no hino by'umwihariko ahagenewe kubakwa no kwagurirwa imihanda, ngo hari ingamba zitanga icyizere mu kubikemura.
Ati ''Twamaze gukora lisiti imwe ku buryo birangira mu kwezi kwa 4 noneho mu ngengo y'imari ijyana no kwishyura, bakazahera muri ibyo birarane. Ikindi twumvikanye na za ministeri ni uko mu bijyanye no gukora expropriation, bamaze kubona amazu, ikigo gishinzwe ubutaka kizajya kigenda kibabarure kibahe ibyangombwa bishya by'ubutaka havuyemo ubuso bw'umuhanda.''
Mu bindi bigomba kwitabwaho mu bijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange ni ukumenya aho abaturage bakwiye gutuzwa mu buryo bw'imidugudu kugira ngo nibahabwa amafaranga ajye abafasha kubona amacumbi.
Ku bijyanye n'amazi aturuka mu mihanda yamaze kubakwa ashobora gusenyera abaturage, cyangwa kubasiga mu manegeka, Minisitiri Gatete yavuze ko muri gahunda yo kunozwa ikorwa ry'imihanda hazajya hitabwa ku nyubako zishobora kwangirika, kandi imiyoboro y'amazi ikorwe neza iyayobore aho yagenewe.
Amakuru arambuye
John BICAMUMPAKA
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru