Yanditswe Jun, 09 2022 20:00 PM | 65,628 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yahagarariye Minisitiri w'Intebe mu gutanga ibisobanuro mu magambo mu nteko rusange ya Sena, avuga ku ngamba ziteganyijwe zo gukemura ibibazo bigaragara mu midugudu y'icyitegererezo n'isanzwe Leta yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba.
Bimwe muri ibi bibazo Sena ivuga ko birimo kuba Biogas zidakora, abadafite ubwiherero, hari ahagaragara umwanda, abadafite amazi, inzira zitwara imyotsi zazibye n'ibindi nk'uko Senateri Mureshyankwano Marie Rose yabitangaje.
Ni nyuma y'uko Sena ishyizeho komisiyo idasanzwe kugira ngo icukumbure ibibazo bigaragara mu midugudu y'icyitegererezo, n'indi Leta yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba.
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko byinshi muri ibi bibazo byamaze gukemuka, ibindi bikaba byarahawe umurongo wo kubikemura.
Inteko rusange ya Sena, ikaba yanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri Gatabazi.
Abasenateri bashimye intambwe imaze guterwa mu
gukemura ibi bibazo.
Sena yanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo bya Minisitiri Gatabazi, ku ngamba zihari mu gutuza neza abaturage by'umwihariko mu midigudu. Yanashimye ibyakozwe mu gukemura bimwe mu bibazo byagaragaye aho inzego bireba zahise zikora igenzura zikabikemura.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru