Yanditswe Jun, 13 2021 18:01 PM | 45,149 Views
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Jean Marie Vianney Gatabazi yatashye ku mugaragaro Imidugudu 3 iri mu Murenge
wa Masaka mu karere ka Kicukiro, irimo Imidugudu ibiri irimo inzu 195 zatujwemo
imiryango itishoboye.
Ni Imidugudu y’inzu yo mu bwoko bw’inzu iri muri imwe cyangwa two in one.
Ziri mu Mudugudu wa Gicaca, na Cyankongi ndetse n’indi nzu iri mu kagari Ayabaraya yo bwoko bw’inzu umunani muri imwe cyangwa Eight in one yatujwemo imiryango 16.
Bamwe mu baturage batujwe muri izo nzu bavuga ko bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo, kuko zatangiye guhindura imibereho yabo mu buryo bukomeye kuko mbere bari babayeho mu buzima bubi cyane badafite aho barambika umusaya.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko akarere gafite ingamba zo gufasha n’abandi baturage badafite amacumbi bakayabona kandi bagiye gukurikirana ibibazo bijyanye n’imibereho abatujwe muri iyo midugudu bagihura nabyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi, yasabye abaturage gufata neza izi nzu bahawe ngo bumve ko bafite inshingano yo kuzisana ngo zitangirika.
Avuga ko gahunda yo gutuza abanyarwanda mu Midugudu binubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Avuga ko hanakwiye gutekerezwa uburyo bwo gutuza abaturage mu buryo bukoresha neza ubutaka hagasigara ubwo guhinga.
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana uburyo abaturage batuzwa mu midugudu uko babayeho, no kumenya ibibazo bahura nabyo nk’ibikorwaremezo nk’amavuriro, amazi, amashanyarazi, amasoko, n’ibindi no gutekereza imishinga y’iterambere yabafasha mu mibereho.
Avuga ko imidugudu yose yo mu gihugu hagomba kureba uburyo abayirimo begerezwa serivise z’ibanze zose bakenera kandi abayobozi b’inzego zibanze bakabikurikirana.
Izi nzu zifite agaciro ka Miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bienvenue Redemptus
Umujyi wa Kigali wahisemo ahantu 100 hagiye gushyirwa intebe na internet y'ubuntu
Sep 26, 2021
Soma inkuru
Abayobora Imijyi ikoresha Igifaransa bavuga ko hakemurwa ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika
Jul 19, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri biga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe no kuba iryo shuri rigiye gufunga burundu
...
Jun 30, 2021
Soma inkuru
WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%
Jun 22, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Nyamirambo barasabwa kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bimaze kuhubakwa
Jun 15, 2021
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wavuze ko kuvugurura agace ka Car free zone birangirana na Kamena
Jun 13, 2021
Soma inkuru