AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINALOC yijeje gufasha abifuza ingurane z'ubutaka baturiye ikibuga cy'indege cya Bugesera

Yanditswe Apr, 22 2021 14:45 PM | 25,335 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye imiryango ituye mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera hafi yimbago z'ikibuga cy'indege kirimo kuhukwa, gahunda yo kubatuza mu Midugudu ihari kuko ngo nta bikorwa bindi byemewe kuhakorerwa uretse ubuhinzi, gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ingurane bakajya gutura ahandi.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri Gatabazi yakomereje uruzinduko yari arimo kugirira mu Ntara y'Iburasirazuba, uyu munsi ari nawo nyuma w'uru ruzinduko asura Uturere twa Ngoma na Bugesera.

Mu karere ka Bugesera, Minisitiri  Gatabazi ari kumwe n'abandi bayobozi basuye imiryango 84 yo mu Murenge wa Ririma ituye mu nkengero z'ikibuga cy'indege.

Gatabazi yabwiye aba baturage ko kubatuza mu midugudu aho begerezwa ibikorwa remezo bakeneye, aricyo cyerekezo leta ifite mu rwego rwo kwirinda ko abaturage batura mu buryo bw'utujagari.

Ku kibazo cy'abaturage bavuga ko bifuza ingurane z'ubutaka bwabo bakajya gutura ahandi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko izakomeza kugirana ibiganiro nabo, kugira ngo hazafatwe umwanzuro ubanogeye.

Minisitiri Gatabazi kandi yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere, ndetse n'abavuga rikumvikana b'akarere ka Bugesera.

Bimwe mu byo baganiriyeho harimo gucunga umutekano, imitangire ya serivisi inoze no gukemura ibibazo by'abaturage.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage