Yanditswe Sep, 07 2021 14:11 PM | 74,624 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie
Vianney Gatabazi watangiye uruzinduko rw’iminsi
itatu mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kugabanya
inama za hato na hato ziba nyirabayazana wo kudindiza ikemurwa ry'ibibazo
by'abaturage.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko z'abaturage, nyuma y'uko zari zarahagaritswe n'icyorezo cya Covid 19.
Gatabazi yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abaturage basiragizwa mu nzego zo hasi ku bibazo runaka, nyamara hatabuze umwanya wo kubikemura ahubwo ko ababishinzwe birirwa mu nama bigatuma ibi bibazo bidakemukira igihe.
Aha Gatabazi yasabye ko inzego bireba zigomba gukora aho bwabaga, bagashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage cyane cyane muri ibi bihe bya Covid 19 byabaye nyirabayazana, hagahagarikwa inteko z'abaturage ibyinshi byakemukiragamo.
Akimara gufungura ku mugaragaro inteko z'abaturage, Gatabazi ahise yakira ibibazo bitari bike by'abaturage bamaranye igihe kitari gito.
Bamwe mu baturage bishimiye cyane kongera gukomorerwa gukora inteko z'abaturage, kuko zagiye ziba kenshi umuyoboro w'ibisubizo byabo mbere ya Covid 19.
Aba baturage bavuga ko Covid 19 kuba yaratumye inteko z'abaturage zihagarara, byatumye ibibazo bajyaga bikemurira bihagarara biba ngombwa ko bajya mu nkiko abandi bagasiragira mu nzego z'ibanze.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru