Yanditswe May, 16 2022 18:40 PM | 69,290 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye inzego z’umutekano gufasha minisiteri gukemura ibibazo by’amakimbirane
hagati ya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, kuko adindiza imikorere kandi
ingaruka zayo zikagera ku muturage.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, nyuma y'aho kubera ibibazo by'imitangire mibi ya serivisi zihabwa abaturage, ruswa ndetse n’amakimbirane hagati y’abakozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze byahagurukije inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n'iy'umutekano kuko ngo bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage muri iki gihe.
Ikibazo cya serivisi zitanoze ku baturage, ni kimwe mu bikunze kugararazwa n’ubushakashatsi butandukanye cyane cyane ubukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB.
Raporo ya 8 ku bipimo by’imiyoborere
n’imitangire ya serivisi mu Rwanda, Rwanda Governance ScoreCard y’umwaka ushize
wa 2021, yerekanye ko igipimo cy’imitangire ya serivisi nziza kiri kuri 81.86%.
Muri rusange inzego z’ibanze n’iz’ubutaka ziri mu zitungwa agatoki n’abaturage ndetse bamwe bakavuga ko ruswa ishobora kuba iri mu bituma bahabwa serivisi mbi.
Raporo ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, Citizen Report Card nayo yo mu mwaka ushize wa 2021, yerekanye ko mu Rwanda abagera kuri 38.2% banenga imitangire ya serivisi z’ubutaka, mu gihe hafi 30% nabo banenga imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.
Ni ikibazo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney nawe yemera ko gihari ndetse ngo hakiyongeraho n’icya ruswa.
Mu biganiro byahuje minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ingabo, iy’umutekano, iy’ibikorwa by’ubutabazi, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano, ba guverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abagize komite nyobozi z’Uturere twose, basuzumiye hamwe uko umutekano wifashe ndetse n’ibibangamiye ituze ry’abaturage ngo bivugutirwe umuti.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Kabera Jean Bosco avuga ko kuba ibi biganiro bibaye nta byacitse kuko umutekano ari wose mu gihugu ariko nanone ngo ni ibiganiro byari bikenewe.
Minisitiri Gatabazi yongeye gusaba inzego z’umutekano gufasha minisiteri gukemura ibibazo by’amakimbirane hagati ya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze kuko adindiza imikorere kandi ingaruka zayo zikagera ku muturage.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’imyaka 2 yari ishize bitaba kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Bibaye kandi mu gihe u Rwanda rwitegura inama zikomeye zizahuriza i Kigali ibihumbi by’abantu, ari nayo mpamvu haganiriwe no kubufatanye bukwiye kuranga inzego zose kugira ngo ibyo bikorwa byose hatazagira ikibikoma mu nkokora.
Divin Uwayo
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru