AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gatabazi yasabye abayobora Umujyi wa Kigali kuva mu biro bakajya aho ibikorwa byo kwitegura CHOGM biri

Yanditswe Jun, 01 2022 19:28 PM | 106,215 Views



Mu nama yahuje Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umujyi wa Kigali Uturere n'abayobozi b'Imirenge 35 igize uyu Mujyi wa yibanze ku myiteguro y'Inama Mpuzamahanga ya CHOGM, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye aba bayobozi kuva mu biro bakajya aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo bikurikiranwe birangire vuba.

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye aba bayobozi kurushaho gukaza imyiteguro kugira ngo u Rwanda ruzagaragaze ishusho iboneye ku ruhando mpuzamahanga mu gihe cy’inama ya CHOGM.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ya CHOGM, hirya no hino mu Mujyi Kigali hari ibikorwa remezo birimo kuvugururwa n'ibindi birimo kubakwa. 

Gusa hari bamwe mu baturage bafite impungenge ko iyi nama ishobora kuzatangira iyi mirimo itararangira.

Kamwaka Andrewe yagize ati ''Bitewe n'ubwubatsi tumenyereye ukuntu butinda, kuri njye ndabona bigoranye cyane, gusa bongereye abakozi byaba byiza ariko nanone ku rundi ruhande rwa Leta nabo nibabona ari ngombwa ko bikenewe ko CHOGM iba byarangiye ubwo nabo bazongera abakozi.''

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko nubwo imyiteguro yagiye idindira kubera ikibazo cy’imvura, ubu  bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ibikorwa birangire vuba.

Yagize ati "Yego ntabwi imyiteguro irarangira kubera ko mubizi ko mu bihe bishize twagize imvura nyinshi. Hari ibyo yasenye turimo gusubiramo ariko hari nibyo yadindije, ubu rero ababishinzwe barimo kubikora kumanywa na n'ijoro kugira ngo birangire bijye mu buryo, kandi turabizeza ko bizaba byagenze neza."

Mu butumwa yahaye aba bayobozi, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Viannye yagize ati "Iyo witegura ibintu nk'ibi bikomeye, si byoza kugira icyizere 100% kuko biragaragara ko hari ibyo bagomba gutunganya, hari imihanda irimo kubakwa igomba kuba yarangiye kandi ifite isuku, ariko se imihanda niba irimo kubakwa, abaturage bayituriye bo bazaba barangije kwitegura? turasaba rero ngo abayobozi badahuga cyangwa birare ahubwo buri wese ave mu bindi arimo babanze batunganye kino gikorwa kuko ni igikorwa gikomeye kandi kiba imboneka rimwe, nyuma n'abaturage bakenera serivisi rimwe na rimwe nibabona imbaraga zasizwe mu gutegura CHOGM ntibumve ko twabarangaranye, ubu natwe inama twakoreshaga zo ku rwego rw'igihugu zigatwara abantu benshi turazihagarika kugira ngo iki gikorwa gikomeye tuzagicemo neza hanyuma amateka y'u Rwanda akomeze yandikwe, ndetse duheshe isura nyayo umuyobozi w'igihugu cyacu ahora avuga hirya no hino ku isi."

Biteganyijwe ko Inama mpuzamahanga ya CHOGM izatangira muri Kamena uyu mwaka, ikazitabirwa n’abarenga ibihumbi bitandatu baturutse hirya no hino ku isi bo mu muryango w’Abavuga ururimi rw’Icyongereza.


Benjamin NIYOKWIZERWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage