Minisitiri Gatabazi yaburiye abakwirakwiza impuha ku mikorere y'inkingo za COVID19

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

Minisitiri Gatabazi yaburiye abakwirakwiza impuha ku mikorere y'inkingo za COVID19

Yanditswe Nov, 04 2021 12:32 PM | 35,830 Views



Kuri uyu wa Kane, abaminisitiri 2, uw'ubuzima n'ubutegetsi bw'igihugu, batangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwikingiza no kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo.

Minisitiri w'Ubutegetsi w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi J.MV yasabye abanya Karongi n'abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y'inkingo ko bareka iyi myumvire bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Ni myuma y'uko mu mirenge imwe y'Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n'ingaruka zituruka ku nkingo.

 Amadini amwe ari mu batiza umurindi iyi myumvire yo kutikingiza.

Ku rundi ruhande Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y'Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa  Covid 19 buri hejuru bitewe n'uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy'imyumvire n'imyitwarire y'abaturage kikazamura ubwandu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z'inkingo zizakirwa mbere y'uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by'abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by'umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED