Yanditswe Jun, 05 2022 11:12 AM | 82,218 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi aravuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rufite inshingano zo kwita ku baturage, ariko bakanabijyanisha n’imyitwarire myiza.
Yabitangaje ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake rugera kuri 233 rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rwatangiye amahugurwa y’iminsi 7 i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bazahugurwa kuri gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Gatabazi avuga ko uru rubyiruko rukwiye kugira uruhare
mu mibereho myiza, ariko bikajyano no kuba intangarugero mu byo bakora
Bamwe mu bayobozi b’Uturere mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko uru rubyiruko rutanga umusanzu ukomeye mu kumenyekanisha gahunda za Leta mu baturage.
Mu rwego rwo kurushaho gukarishya ubumenyi bw’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara zose z’igihugu, abo mu ntara y’Amajyaruguru barahabwa amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho y’abaturage’’, aho bigishwa kugira uruhare muri gahunda zigamije guteza umuturage imbere.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko n’ubwo bari basanzwe bakora, nyuma y’aya mahugurwa bazatanga umusanzu ufatika.
Mu Rwanda habarirwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 4870 rukaba rwarakunze kugaragara cyane mu gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19, aho kuri ubu bongerewe inshingano z’ubukangurambaga muri gahunda za Leta.
Mbabazi Dorothy
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru