AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imikorere ya leta n'amadini n'amatorero igomba kubamo kuzuzanya-Minisitiri Gatabazi

Yanditswe Aug, 09 2022 16:25 PM | 85,112 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iravuga ko imikoranire hagati ya leta n'Itorero Anglican ry'u Rwanda ihagaze neza, ariko bakaba basabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ingutu igihugu gifite birimo inda ziterwa abangavu.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n'umunyamabanga wa Leta muri iyi Ministeri, Ingabire Assoumpta, ba Guverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru bo mu itorero Anglican ry'u Rwanda.

Ni ibiganiro byibanze ku kunoza imikorere n'imikoranire kuko mu nshingano za Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, harimo guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero.

Minisitiri Gatabazi avuga ko imikorere ya leta n'amadini n'amatorero igomba kubamo kuzuzanya, itorero Anglican ry'u Rwanda kandi risabwa kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.  

Ku ruhande rw'abayobozi bakuru mu itorero Anglican mu Rwanda, bashima imikoranire iri hagati yabo na Leta.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabemereye kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagaragaje ariko basabwa kubyaza umusaruro imitungo itorero rifite irimo ubutaka.

Kugeza ubu itorero Anglican ry'u Rwanda rifite abayoboke miliyoni 1.2, ni itorero rifite amatorero 2231, Diyoseze 12 zigiye kwiyongeraho iya Nyaruguru.

Ibyo kandi bijyanye n'ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y'abaturage birimo amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwa by'iterambere.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage