Yanditswe Aug, 09 2022 16:25 PM | 85,112 Views
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
iravuga ko imikoranire hagati ya leta n'Itorero Anglican ry'u Rwanda ihagaze neza, ariko bakaba basabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ingutu
igihugu gifite birimo inda ziterwa abangavu.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe
n'umunyamabanga wa Leta muri iyi Ministeri, Ingabire Assoumpta, ba Guverineri b'Intara n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru
bo mu itorero Anglican ry'u Rwanda.
Ni ibiganiro byibanze ku kunoza imikorere n'imikoranire kuko mu nshingano za Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, harimo guhuza ibikorwa by'amadini n'amatorero.
Minisitiri Gatabazi avuga ko imikorere ya leta n'amadini n'amatorero igomba kubamo kuzuzanya, itorero Anglican ry'u Rwanda kandi risabwa kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.
Ku ruhande rw'abayobozi bakuru mu itorero Anglican mu Rwanda, bashima imikoranire iri hagati yabo na Leta.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yabemereye kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagaragaje ariko basabwa kubyaza umusaruro imitungo itorero rifite irimo ubutaka.
Kugeza ubu itorero Anglican ry'u Rwanda rifite abayoboke miliyoni 1.2, ni itorero rifite amatorero 2231, Diyoseze 12 zigiye kwiyongeraho iya Nyaruguru.
Ibyo kandi bijyanye n'ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y'abaturage birimo amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwa by'iterambere.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru