Yanditswe Jul, 09 2020 09:09 AM | 55,106 Views
Gahunda yo gukurikirana
abayobozi mu nzego zo hejuru bakekwaho kunyereza ibya rubanda ikomeje gufata
intera. Uru rugamba rwo gukurikinana abazwi ku izina ry’ibifi binini,
ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi bishobora guhindura ibintu cyane ibijyanye
n’uburyo abenshi bumva ko bari hejuru y'amategeko.
Ni kenshi hakunze kumvikana ibyaha bijyanye no kunyereza ibya rubanda ariko akenshi byaba bigahama abakozi bo mu nzego zo hasi cyangwa iziciriritse. Ibi ni byo batuma benshi bahimba amazina y'ibifi binini bidakurikiranwa mu butabera bashaka kuvuga abayobozi mu nzego zo hejuru nyamara ari bo bashinjwa gucura imigambi yo kunyereza ibya rubanda.
Gusa hagendewe ku birimo gukorwa, benshi bemeza ko noneho ibi bishobora kuba bigiye guhinduka.
Umuyobozi wa Transperancy International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari impinduka zigaragara mu gukurikirana abanyereza ibya rubanda
Hakuzwumuremyi Joseph, niUmunyamakuru akaba n'Umusesenguzi, asanga kuba bamwe mu bayobozi bari gukurikiranwaho ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu bigiye gutuma n'abatanga amakuru bazarushaho kubikora ntacyo bikanga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnson yasobanuye ko kuba ikurikiranwa ry’ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu riri gukorwa mu buryo budasanzwe muri iyi minsi bikomoka ku kuba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwarasanze uburyo byakorwagamo bukwiye kongerwamo ingufu.
Ku kibazo cyo kuba hari abagezwa imbere y'inkiko ariko bikarangira babaye abere, hakaba hari ababisanisha no kuba hari ruswa iba yabayemo, Minisitiri Busingye yavuze ko ubusanzwe icyo abantu baba bategereje ku nkiko ari ugutanga ubutabera nyabwo, ashimangira ko igihe haramutse hari aho bitagenze neza ababigizemo uruhare babihanirwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2019, igaragaza ko miliyari 8,6 z'amanyarwanda zasesaguwe. Ni mu gihe mu mwaka wa 2018 yari miliyari 5,6. Ibi kandi biniyongeraho itangwa ry’amasoko ritanyuze mu mucyo n’ibindi bituma Leta igwa mu gihombo.
Jean Claude NDAYISHIMYE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru