AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri Busingye yavuze inkomoko ya ‘vitesse’ mu gukurikirana ‘ibifi binini’

Yanditswe Jul, 09 2020 09:09 AM | 55,106 Views



Gahunda yo gukurikirana abayobozi mu nzego zo hejuru bakekwaho kunyereza ibya rubanda ikomeje gufata intera. Uru rugamba rwo gukurikinana abazwi ku izina ry’ibifi binini, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi bishobora guhindura ibintu cyane ibijyanye n’uburyo abenshi bumva ko bari hejuru y'amategeko.

Ni kenshi hakunze kumvikana ibyaha bijyanye no kunyereza ibya rubanda ariko akenshi byaba bigahama abakozi bo mu nzego zo hasi cyangwa iziciriritse. Ibi ni byo batuma benshi bahimba amazina y'ibifi binini bidakurikiranwa mu butabera bashaka kuvuga abayobozi mu nzego zo hejuru nyamara ari bo bashinjwa gucura imigambi yo kunyereza ibya rubanda.

Gusa hagendewe ku birimo gukorwa, benshi bemeza ko noneho ibi bishobora kuba bigiye guhinduka.

Umuyobozi wa Transperancy International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari impinduka zigaragara mu gukurikirana abanyereza ibya rubanda

Hakuzwumuremyi Joseph, niUmunyamakuru akaba n'Umusesenguzi, asanga kuba bamwe mu bayobozi bari gukurikiranwaho ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu bigiye gutuma n'abatanga amakuru bazarushaho kubikora ntacyo bikanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnson yasobanuye ko kuba ikurikiranwa ry’ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu  riri gukorwa mu buryo budasanzwe muri iyi minsi bikomoka ku kuba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwarasanze uburyo byakorwagamo bukwiye kongerwamo ingufu.

Ku kibazo cyo kuba hari abagezwa imbere y'inkiko ariko bikarangira babaye abere, hakaba hari ababisanisha no kuba hari ruswa iba yabayemo, Minisitiri Busingye yavuze ko ubusanzwe icyo abantu baba bategereje ku nkiko ari ugutanga ubutabera nyabwo, ashimangira ko igihe haramutse hari aho bitagenze neza ababigizemo uruhare babihanirwa.

Raporo y’Umugenzuzi  Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2019, igaragaza ko  miliyari 8,6 z'amanyarwanda zasesaguwe. Ni mu gihe mu mwaka wa 2018 yari miliyari 5,6. Ibi kandi biniyongeraho itangwa ry’amasoko ritanyuze mu mucyo  n’ibindi bituma Leta igwa mu gihombo.


Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura