AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri Biruta yateye utwatsi iby'uko u Rwanda rukoresha Pegasus

Yanditswe Jul, 29 2021 18:35 PM | 31,650 Views



U Rwanda rwasobanuye ko abarushinja gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu nzego zarwo z'iperereza ari abagamije inyungu za politiki zirimo guteranya u Rwanda n'ibindi bihugu ndetse no kuryanisha abanyarwanda ubwabo.

Ni mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarutse no ku mubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu.

Hashize icyumweru kirenga porogaramu yo muri mudasobwa cyangwa se software izwi ku izina rya Pegasus yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda byavuzweho gukoresha Pegasus mu rwego rw'iperereza, aho iyi software ngo yinjijwe muri telefoni z'abantu banyuranye batabizi ikazajya ikusanya amakuru ikayaha inzego z'ubutasi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Dr. Vincent Birura avuga ko iyi ari inshuro ya 2 u Rwanda rushinjwa gukoresha Pegasus, gusa ngo ababikora muri iki gihe bafite izindi mpamvu zirimo n'izifitanye isano n'urubanza rwa Paul Rusesabagina.

Minisitiri Biruta avuga kandi ko mu bindi byihishe inyuma y'ayo makuru harimo gushaka kuryanisha Abanyarwanda kimwe no guteranya igihugu n'amahanga.

Abajijwe ku mubano w'u Rwanda na bimwe mu bihugu by'ibituranyi, Minisitiri Biruta yavuze ko n'ubwo hari ibigikenewe gukorwa, umubano n'u Burundi ugana aheza nyuma y'uruzinduko rwa mMinisitiri w'intebe Dr. Edouard Nngirente  i Bujumbura mu ntangiriro z'uku kwezi kwa karindwi.

Ati "Dukomeje ibiganiro na Guverinoma y'u Burundi, gusa dushoboa kuvuga ko hari intambwe imaze guterwa kandi twizeye ko hari izindi zizakurikira uruzinduko Minisitiri w'Intebe yagiriye mu Burundi. Ku mubano na Uganda navuga ko nta kigaragara cyahindutse ariko guverinoma y'u Rwanda yiteguye kugarura umubano mwiza n'abaturanyi bacu bose barimo na Uganda."

Mu zindi ngingo zagarutsweho, harimo ijyanye n'amasezerano y'u Rwanda na Danemark arebana n'impunzi n'abimukira. Hagaragajwe ko muri ayo masezerano hatarimo ingingo y’uko abantu baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagiye kujya boherezwa mu Rwanda nk'uko byagiye bihwihwiswa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage