Yanditswe Mar, 23 2023 18:25 PM | 20,245 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Dr Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko
uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo
agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.
Abagize Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bagaragarije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga impungenge bafite ku kibazo cy’umutekano muke muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka bigira ku Rwanda.
Bamwe bagaragaje ko usanga abakongomani baharabika u Rwanda ku ruhande rw’Abanyarwanda nta gikorwa ngo babagaragarize ukuri.
Kuri iki kibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yavuze ko kugaragaza ukuri bidakwiye guharirwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gusa ahubwo ari ibya buri wese.
Ikindi kibazo cyabajwijwe ni ikirebana n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bashaka kumenya impamvu umubano wazahutse ariko ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bikaba bitaremererwa kwambuka nk’uko byahoze:
Minisitiri Vincent Biruta yijeje ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.
Muri iri huriro kandi hanatowe Umuvugizi mushya w’iri huriro ari we Hon Mukamana Elisabeth wo mu ishaka PPC, wasimbuye Uwanyirigira Gloriose wo mu ishyaka PSD, na ho umuvugizi wungirije aba Ntezimana Jean Claude wo mu ishaka Demogratic Green Party wasimbuye Nahimana Athanase wo mu ishyaka PS imberakuri.
Bonaventure CYUBAHIRO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru