Yanditswe Jan, 14 2022 21:22 PM | 18,257 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta yasuye
ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kuzifuriza umwaka mushya
muhire no kuzishimira ubwitange zikomeje kugaragaza mu kazi zirimo.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta yari kumwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe ubutasi muri RDF.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta yagejeje kuri aba basirikare ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bubifuriza umwaka mushya muhire no kubashimira ko buzuza inshingano zabo no kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.
Minisitiri Biruta yagejeje kuri izi ngabo uko umutekano wifashe mu gihugu, ndetse n’imbaraga igihugu cyashyize mu guhangana na Covid19, harimo no gutanga inkingo ku baturage.
Yanabagejejeho uko umubano n’ibihugu bituranyi wifashe.
Brig Gen Nyakarundi yasabye aba basirikare gukomeza guharanira gusohoza neza inshingano zabo.
Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu gitanga ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
James Habimana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru