Yanditswe Jan, 14 2022 21:22 PM | 17,282 Views
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta yasuye
ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kuzifuriza umwaka mushya
muhire no kuzishimira ubwitange zikomeje kugaragaza mu kazi zirimo.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta yari kumwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe ubutasi muri RDF.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta yagejeje kuri aba basirikare ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bubifuriza umwaka mushya muhire no kubashimira ko buzuza inshingano zabo no kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.
Minisitiri Biruta yagejeje kuri izi ngabo uko umutekano wifashe mu gihugu, ndetse n’imbaraga igihugu cyashyize mu guhangana na Covid19, harimo no gutanga inkingo ku baturage.
Yanabagejejeho uko umubano n’ibihugu bituranyi wifashe.
Brig Gen Nyakarundi yasabye aba basirikare gukomeza guharanira gusohoza neza inshingano zabo.
Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu gitanga ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
James Habimana
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru