Yanditswe Oct, 21 2021 15:08 PM | 54,770 Views
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr.Vincent Biruta avuga ko hagaragara kwiyongera guteye impungenge kw’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane mu burayi no muri Amerika ya ruguru.
Mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti''Uruhare rwa za Ambassade z'u Rwanda mu kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi'',cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Ministri Biruta yagaragaje ibyo ngo bikorwa binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'izindi mbuga z'itumanaho n'inkuru mu bitangazamakuru ndetse n'inama.
Ababikora ngo babinyuza mu buryo butandukanye harimo abitwaza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, guhakana byimazeyo Jenoside yakorewe abatutsi,kugoreka amateka no kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.
Minisitiri Biruta avuga ko mu guhangana n'icyo kibazo, hategurwa inama cyangwa inyigisho zirwanya guhakana, hari kandi gushyiraho inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu bihugu by'amahanga.
Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena y'u Rwanda Bideri John Bonds ndetse n'abasenateri muri rusange bagaragaje ko hari ibikwiye kongerwamo ingufu mu guhangana n’ icyo kibazo.
Yagize ati "Cyane cyane ni ugukomeza kwegera ibihugu bitari byashyira mu mategeko yabyo ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi, hari bike bimaze kubikora ariko hari n'ibindi byinshi bitari byabikora,nkuko tubizi, bisaba ubushake bwa politiki muri ibyo bihugu.Umugambi wa bariya bahakana Jenoside uba ugamije gukomeza gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda no gukomeza intego bari bafite yo gutsemba imbaga y'Abanyarwanda nkuko babikoze,ni yo mpamvu baba bagomba kurwanywa."
Na ho Senateri Emmanuel Havugimana ati "Dukunze kuvuga ko ibihugu ibi n'ibi byaduhaye abantu bakekwaho icyaha cya Jenoside bakaza mu Rwanda bagacirwa imanza ariko iyo urebye lisiti ya biriya bihugu byabatanze usanga atari byo bifite benshi, abakoze Jenoside benshi bari mu bihugu bya Afurika, iyo urebye ibihugu bya Afurika bimaze kubatanga usanga ari bike cyane,abo bayikoze bari mu bihugu bitari kure yacu,mu bihugu 4 bidukikije, Congo Brazaville, Gabon, Malawi...nibaza uruhare rw'abanyafurika ni uruhe, muri AU icyo kibazo kijya kiganirwaho kugira ngo ibyo bihugu bimenye ko bicumbikiye abakekwaho uruhare runini muri jenoside.?
Senateri André Twahirwa asanga hari igikwiye gukorwa mu kurwanya ingengabitekerezo "Urebye Ibuka zihari mw' isi yose ntago zirenze 10 mu hantu hari diyaspora 68, nkibaza icyakorwa kugira ngo ahatari ibuka, ambassade ikorane n'Abanyarwanda Ibuka igeho."
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/PHt1t1TMA8g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru