AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko leta izashyira imbaraga muri gahunda ya Girinka Mwarimu

Yanditswe Oct, 05 2021 13:43 PM | 16,970 Views



Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yibukije abitabiriye umunsi wa mwarimu ko uburezi ari inkingi y'Amajyambere, ko ibihugu byose byageze ku iterambere birikesha uburezi buhamye.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri hubatswe ibyumba ibihumbi 22 mu gihugu, mu gufasha mwarimu  leta ikazashyira imbaraga muri gahunda ya girinka mwarimu ndetse n'inyongera y'10% ku mushahara wa mwarimu.

Mu gihe umwaka w'amashuri ugiye gutangira, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kuzamura abana bigaragara ko basigaye inyuma mu masomo, no kujya bafata umwanya bakihugura cyane mu rurimi rw'Icyongereza.

Dr Uwamariya avuga ko uyu mwaka w'amashuri uzaba ari umwaka udasanzwe, ari nayo mpamvu abarimu nabo bakwiye gukora ibidasanzwe kugira ngo umunyarwanda agere ku burezi buhamye.

Ibi byose ariko ntibyagerwaho ngo ababyeyi batabigizemo uruhare basabwa kuba hafi y'abana babo bakabasubirishamo amasomo.

Ku kibazo cyagaragajwe n'uhagarariye abarimu bo mu mashuri yigenga cyo kuba batabona uburyo bwo kwishyura inguzanyo kubera ko babuze akazi, Minisitiri w'Uburezi yavuze ko bagiye kuganira Na Mwarimu Sacco kugira ngo harebwe uburyo bakoroherezwa mu kwishyura.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira