Yanditswe Oct, 05 2021 13:43 PM | 16,970 Views
Minisitiri
w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yibukije abitabiriye umunsi wa mwarimu ko
uburezi ari inkingi y'Amajyambere, ko ibihugu byose byageze ku iterambere
birikesha uburezi buhamye.
Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri hubatswe ibyumba ibihumbi 22 mu gihugu, mu gufasha mwarimu leta ikazashyira imbaraga muri gahunda ya girinka mwarimu ndetse n'inyongera y'10% ku mushahara wa mwarimu.
Mu gihe umwaka w'amashuri ugiye gutangira, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kuzamura abana bigaragara ko basigaye inyuma mu masomo, no kujya bafata umwanya bakihugura cyane mu rurimi rw'Icyongereza.
Dr Uwamariya avuga ko uyu mwaka w'amashuri uzaba ari umwaka udasanzwe, ari nayo mpamvu abarimu nabo bakwiye gukora ibidasanzwe kugira ngo umunyarwanda agere ku burezi buhamye.
Ibi byose ariko ntibyagerwaho ngo ababyeyi batabigizemo uruhare basabwa kuba hafi y'abana babo bakabasubirishamo amasomo.
Ku kibazo cyagaragajwe n'uhagarariye abarimu bo mu mashuri yigenga cyo kuba batabona uburyo bwo kwishyura inguzanyo kubera ko babuze akazi, Minisitiri w'Uburezi yavuze ko bagiye kuganira Na Mwarimu Sacco kugira ngo harebwe uburyo bakoroherezwa mu kwishyura.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru