Yanditswe Jul, 15 2021 17:42 PM | 42,808 Views
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko
gahunda ya Guma mu rugo y’iminsi 10 yashyizweho, igamije kwirinda ko imibare y’abandura
Covid 19 n’abahitanwa nayo yakomeza kuzamuka, kuko ingamba zafashwe mbere zitahinduye
imibare mu buryo bufatika nk’uko byifuzwaga.
Muri iyo minsi, abaturage hirya no hino mu tugari ngo bakazapimwa harebwa niba bataranduye Covid 19.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo guhangana na Covid 19 zafashwe n’Inama y’Abaministri, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ingamba zafashwe mbere zitatumye igihugu kigera aho kifuzaga kugera mu guhangana na Covid 19, ari yo mpamvu mu ngamba nshya zafashwe harimo na gahunda ya Guma mu rugo.
Yagize ati “Ikiri inyuma ya guma mu rugo ni uko tugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Uwanduye aramara iminsi 10 ari mu muryango we, ushobora gusanga abenshi yarabanduje cyangwa ashobora kubanduza muri iyo minsi, iminsi 10 ijya kurangira muri uwo muryango akenshi virus yarabashizemo, muri izo ngo zose zizaba zagumye mu rugo harimo n’abanduye, turashaka ko guma mu rugo irangira, ubuzima bukongera gutangira basubira mu buzima atari ukwanduza.”
“Hari abantu bagumye gukerensa iyi ndwara kuva yatangira, bavuga ko ari iy’abasaza, abantu bakuru, kugeza igihe dutangiye kubona abantu bato bapfa, badasanganywe indi ndwara, bivuze ngo iyi ndwara irakomeye.”
Kuba Covid19 ari icyorezo gikomeye binagaragazwa n’abaturage bemera, ko hakwiye koko ingamba zihamye zo guhangana na cyo, abantu bakareka kugikerensa.
Ndayisenga Herbert yagize ati “Nta muntu ukwiye kwigira ntibindeba, njya mbabara cyane, abantu mu ma bisi iyo amaze kwicara muri bisi, ahita akuramo agapfukamunwa, kandi aho ni ho aba ashobora kwandura ku buryo bwihuse, mu binamba no mu magaraje hari uwo ubwira kwambara agapfukamunwa akagutuka.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yatangaje ko kuri ubu laboratoire y’igihugu ifite ubushobozi bwo gupima ubwoko bushya Coronavirus yihinduranyije yiswe Delta.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Mpunga Tharcisse ashimangira ko mu gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari, harebwa niba bataranduye Covid 19 kizatangira ku wa gatandatu w’iki cyumweru, hazanarebwa niba badafite ubwo bwoko bwa Delta.
Gupima Covid 19 bizajyana kandi no kureba uko ubuzima bw’abayirwaye buhagaze batararemba nk’uko bitangazwa na Ministri w’ ubuzima Dr. Daniel Ngamije.
Nk’uko byatangajwe muri iki kiganiro n’abanyamakuru, imibare y’ubwandu bushya bwa Covid 19 yavuye ku bantu babarirwa muri 30 mu ntangiriro z’ ukwezi kwa 6 , igera ku bantu 900 ku munsi, muri uku kwezi kwa 7.
Kuri ibyo hiyongeraho imibare y’abaremba ndetse n’abahitanwa na Covid 19 nayo ikomeje kuzamuka.
Carine Umutoni
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru