AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Minisante yavuze ko Guma mu Rugo izafasha ko imibare y’abandura Covid 19 idakomeza kuzamuka

Yanditswe Jul, 15 2021 17:42 PM | 42,808 Views



Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo y’iminsi 10 yashyizweho, igamije kwirinda ko imibare y’abandura Covid 19 n’abahitanwa nayo yakomeza kuzamuka, kuko ingamba zafashwe mbere zitahinduye imibare mu buryo bufatika nk’uko byifuzwaga.

Muri iyo minsi, abaturage hirya no hino mu tugari ngo bakazapimwa harebwa niba bataranduye Covid 19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo guhangana na Covid 19 zafashwe n’Inama y’Abaministri, Minisitiri  w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ingamba zafashwe mbere zitatumye  igihugu kigera aho kifuzaga kugera mu guhangana na Covid 19, ari yo mpamvu mu ngamba nshya zafashwe harimo na gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati “Ikiri inyuma ya guma mu rugo ni uko tugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Uwanduye aramara iminsi 10 ari mu muryango we, ushobora gusanga abenshi yarabanduje cyangwa ashobora kubanduza muri iyo minsi, iminsi 10 ijya kurangira muri uwo muryango akenshi virus yarabashizemo, muri izo ngo zose zizaba zagumye mu rugo harimo n’abanduye, turashaka ko guma mu rugo irangira, ubuzima bukongera gutangira basubira mu buzima atari ukwanduza.”

“Hari abantu bagumye gukerensa iyi ndwara kuva yatangira, bavuga ko ari iy’abasaza, abantu bakuru, kugeza igihe dutangiye kubona abantu bato bapfa, badasanganywe indi ndwara, bivuze ngo iyi ndwara irakomeye.” 

Kuba Covid19 ari icyorezo gikomeye binagaragazwa n’abaturage bemera, ko hakwiye koko ingamba zihamye zo guhangana na cyo, abantu bakareka kugikerensa.

Ndayisenga Herbert yagize ati “Nta muntu ukwiye kwigira ntibindeba, njya mbabara cyane, abantu mu ma bisi iyo amaze kwicara muri bisi, ahita akuramo agapfukamunwa, kandi aho ni ho aba ashobora kwandura ku buryo bwihuse, mu binamba no mu magaraje hari uwo ubwira kwambara agapfukamunwa akagutuka.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yatangaje ko kuri ubu laboratoire y’igihugu ifite ubushobozi bwo gupima ubwoko bushya Coronavirus yihinduranyije yiswe Delta.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Mpunga Tharcisse ashimangira ko mu gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari, harebwa niba bataranduye Covid 19 kizatangira ku wa gatandatu w’iki cyumweru, hazanarebwa niba badafite ubwo bwoko bwa Delta.

Gupima Covid 19 bizajyana kandi no kureba uko ubuzima bw’abayirwaye buhagaze batararemba nk’uko bitangazwa na Ministri w’ ubuzima Dr. Daniel Ngamije.

Nk’uko byatangajwe muri iki kiganiro n’abanyamakuru, imibare y’ubwandu bushya bwa Covid 19 yavuye ku bantu babarirwa muri 30 mu ntangiriro z’ ukwezi kwa 6 , igera ku bantu 900 ku munsi, muri uku kwezi kwa 7.

Kuri ibyo hiyongeraho imibare y’abaremba ndetse n’abahitanwa na Covid 19 nayo ikomeje kuzamuka.


 Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize