Yanditswe Dec, 21 2021 17:18 PM | 53,114 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Ubuzima yatangiye gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid19 ku bangavu n'ingimbi bari hagati y'imyaka 12 na 18 mu Mujyi wa Kigali, ababyeyi basabwa gukomeza kuba hafi y'aba bana mu kubarinda ko bahura n'iki cyorezo muri ibi bihe by'ikiruhuko bagiyemo.
Masengesho Loic ufite imyaka 14 akaba yiga muri College yitiriwe Mutagatifu Andereya i Nyamirambo, ni umwe mubafashe urukingo rwa Covid19 dose ya kabiri.
Avuga ko n’ubwo muto mu myaka ariko yumva inshingano ze mu gukomeza kwirinda iki cyorezo, ndetse akagira inama bagenzi be yo kwikingiza.
Yagize ati "Nzakomeza gukurikiza ingamba zashyizweho nambara agapfukamunwa neza, ndetse nshyira intera n'abo twaba turi kumwe, ikindi kandi nzitwararika mu biruhuko nibuka gukaraba intoki kenshi gashoboka."
Aba banyeshuri bari hagati y' imyaka 12 na 17 benshi bahawe uru rukingo, bitegura kujya mu biruhuko birimo iminsi mikuru.
Padiri Faustin Dusabimana Uyobora College Saint Andre avuga ko mu gihe abana bari ku ishuri hakozwe ibishoboka byose ngo barindwe icyorezo cya Covid19 banabigizemo uruhare, bityo yifuza ko ari nako byakomeza mu gihe cy'ibiruhuko.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'amashuri mu kigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini bya leta, Kavutse Vianney yasabye ababyeyi gushishikariza abana kwirinda iki cyorezo, ndetse no kubaba hafi muri ibi biruhuko.
Hari hashize iminsi abangavu n'ingimbi bahawe dose ya mbere y'urukingo rwa Covid19, ibyakorewe ku mashuri kuko abenshi mu bari muri iki kigero baba bari ku mashuri.
Muri rusange kugeza kuri uyu wa kabiri abantu miliyoni 4 938 137 bari bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe abamaze guhabwa dose ishimangira bo bamaze kuba ibihumbi 55 161.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru