AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisante yagabanyije iminsi umuntu wanduye Covid19 ariko yarafashe inkingo zose amara mu kato

Yanditswe Jan, 10 2022 20:10 PM | 11,226 Views



Minisiteri y’Ubuzima yagabanyije iminsi umuntu wanduye Covid19 amara yarishyize mu kato, igirwa irindwi ivuye ku 10 ku muntu wafashe inkingo z’iki cyorezo mu buryo bwuzuye.

Uyu ukaba ari umwe mu misaruro y’umubare munini w’abamaze gukingirwa ubu imibiri yabo ikaba ifite ubudahangarwa.

Ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’ibigo nderabuzima bakurikiranaga umunsi ku munsi uwanduye iki cyorezo urwariye mu rugo mu gihe cy’ iminsi icumi.

Guhera kuri uyu wa mbere ubu umuntu wikingije koronavirus byuzuye nyuma akaza kuyandura azajya amara iminsi 7 gusa mu kato, akakavamo abanje kwisuzumisha ibipimo bikerekana ko ntakoronavuris afite.

Dr Minelas Nkeshimana ukuriye itsinda rishinzwe ibijyanye n'imivurire y'abarwayi ba COVID-19 mu gihugu yagize ati "Abaturage benshi barakingiwe ku buryo barenga miliyoni 5, iyi virus iyo isanze umubiri wabo ufite ubwirinzi buri hejuru ugereranyije n'uko ibihe byashize byari bimeze, bivuze ko umubiri wabo uhangana n'iyi virus ukayihashya mu gihe gitoya, rero aho niho hava amabwiriza ahinduka umuntu akaba yahabwa amahirwe yo kwipimisha ku minsi irindwi kugira ngo niba yakize asubire mu buzima busanzwe."

Hagati aho ariko amabwiriza mashya yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu ukirutse Koronavirus ariko igipimo cya PCR kigakomeza kwerekana ko agifite koronavirus mu mubiri we nyamara yanahawe icyemezo cyuko yakize, atari  ngombwa ko aguma mu kato.

"Ibindi bihugu byari byaratangiye guha icyemezo ku baturage bavuye mu kato baragakoze neza bakakarangiza n'ibimenyetso bigashira, rero iyo wipimishije Rapid test ukaba wabona utarwaye ariko PCR ikagaragaza ko ugifite virus nyuma y’iminsi icumi baguha icyo cyemezo ukakimarana iminsi 90, ariko hagati aho iyo urwaye icyo cyemezo gihita gitakaza agaciro."

Minisante igaragaza ko 98% by’abantu 14098 basanganywe Koronavirus kugeza kuri uyu wa mbere, barwariye mu rugo bityo ikaba isaba ko nubwo iminsi y’akato yagabanyijwe kubakingiwe, bagomba gukurikiza inama bahabwa na muganga kugira ngo iyo minsi ishire barakize iki cyorezo.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage