Minicom yavuze ku by’igihombo cyagaragaye muri gahunda ya Uruganda Iwacu

AGEZWEHO

  • Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw – Soma inkuru...
  • U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa – Soma inkuru...

Minicom yavuze ku by’igihombo cyagaragaye muri gahunda ya Uruganda Iwacu

Yanditswe Oct, 19 2021 17:26 PM | 56,117 Views



Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minicom iravuga ko igihombo cya Miliyari y’amanyarwanda cyatewe no kutagira inyigo ihamye, ari cyo cyatumye inganda 2 kuri 6 zatangiranye na gahunda yiswe “uruganda iwacu” zegurirwa abikorera.

Gahunda y’Uruganda Iwacu yatangiye mu 2013 ishorwamo agera kuri miliyari 4 na miliyoni 113 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga yashowe mu nganda 6 zagombaga kongerara agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu turere twa Nyabihu, Burera, Rutsiro, Rwamagana, Nyanza na Gatsibo.

Gusa kugeza ubu izo nganda zose zikorera mu gihombo dore ko nta na rumwe rukora ibicuruzwa bihwanye n’ubushobozi bwarwo. 

Nk’urw’ubuki rwa Rutsiro rwagombaga gutunganya ibicuruzwa umunani, ariko kugeza ubu rutunganya igicuruzwa kimwe nacyo rukora ku kigereranyo kiri hagati ya 6% na 13% by’ubushobozi bw’uru ruganda, mu gihe urw’ibirayi rwa Nyabihu narwo rukora kuri 1% by’ubushobozi bwarwo kuko rukora igicuruzwa kimwe kuri bine rwakabaye rukora.

Ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri iyi gahunda y’uruganda iwacu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beatha Habyarimana yabwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite ko umuzi w’ibibazo byose ari uko iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa nta nyigo, atanga urugero ku ruganda rwa Nyabihu.

Minisitiri Habyarimana yemereye abadepite amakosa yakozwe n’inzego za Leta zirimo BDF, NIRDA n’izindi avuga ko ababigizemo uruhare bagejejwe imbere y’ubutabera kugeza ubu, bamwe bakaba bamaze kugarura mu isanduku ya leta abarirwa muri miliyoni 14.

Ku rundi ruhande ariko abadepite bagaragaje ko ayo mafaranga ari nk’igitonyanga mu nyanja, ukurikije ayo leta imaze guhomba muri iyi gahunda.

Nk’urugero, ibibazo byagaragye mu ruganda rutunganya impu rwo mu karere ka Gatsibo byatumye ruhagarara kubera kubura amafaranga yo gukoresha, agera kuri miliyoni 63 yagombaga gutangwa n’abanyamigabane barimo NIRDA na BDF.

Mu kugerageza kugabanya igihombo leta iterwa n’izo nganda kandi 2 muri zo zirimo urw’amata rwo mu karere ka Burera ndetse n’urw’ibikomoka ku ibumba rwa Nyanza, Nyanza Ceramics, zamaze kwegurirwa abikorera gusa nabyo bituma amafaranga leta ihomba akomeza kwiyongera.

Nk’uruganda rwa Burera rwagurishijwe miliyoni 270 nyamara rwarashowemo miliyoni 798, mu gihe urwa Nyanza rwari rwarashowemo miliyoni 439 rweguriwe abikorera kuri miliyoni 88 gusa.

Ikibazo cy’inganda zirimo urw’amata rwa Burera kiri mu byagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga uturere twa Musanze, Burera na Nyabihu muri Gicurasi 2019.

Umukuru w’igihugu yasabye ko kwegurira izo nganda abikorera ku giti cyabo bigomba gukorwa hatirengagijwe impamvu nyamukuru yatumye zijyayo gufasha abaturage kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Uretse inganda za Burera na Nyanza zamaze kwegurirwa abikorera, leta isigaranye 4 zirimo urwa Rwamagana rwashowemo miliyari na miliyoni 198, urwa Nyabihu rwashowemo asaga miliyari, urwa Rutsiro rwashowemo miliyoni 480 ndetse n’urwa Gatsibo rwashowemo miliyoni 195.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania

U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibi

Urukiko rw'ikirenga rurasaba abaturage kudatanga ruswa kugirango babone ser

Dr Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe

Dr Ndagijimana yavuze ku izamuka ry’ubukungu ku gipimo cya 10.2% n'uk