Yanditswe Dec, 15 2021 19:15 PM | 60,116 Views
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ibibazo bikigaragara muri gahunda yo kugaburira
abana ku mashuri, bizaba byakemutse mu gihembwe cya kabiri
cy’uyu mwaka w’amashuri.
Muri uyu mwaka w’amashuri gahunda yo
kugaburira abana ku mashuri yaragutse maze igera no mu
mashuri abanza nyuma y’uko muri 2019 yari yatangiriye mu yisumbuye gusa.
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko mu nzitizi iyi gahunda yahuye nazo, ni uko muri uyu mwaka yagenewe ingengo y’imari idahagije.
Ibi bikubiye mu bisobanuro yahaye abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside.
Ni ibibazo byagaragajwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuri gahunda yo kugaburira abana nyuma yo kuyikoraho ubugenzuzi.
Uretse uruhare rwa leta, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yasanze n’ababyeyi batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko gushyiraho komite ishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kuri buri shuri ari kimwe mu byitezweho gutanga ibisubizo.
Kugeza ubu abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga miliyoni 3.6 nibo bagomba kugaburirwa ku mashuri.
Divin Uwayo
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru