Yanditswe Dec, 15 2021 19:15 PM | 61,004 Views
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ibibazo bikigaragara muri gahunda yo kugaburira
abana ku mashuri, bizaba byakemutse mu gihembwe cya kabiri
cy’uyu mwaka w’amashuri.
Muri uyu mwaka w’amashuri gahunda yo
kugaburira abana ku mashuri yaragutse maze igera no mu
mashuri abanza nyuma y’uko muri 2019 yari yatangiriye mu yisumbuye gusa.
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko mu nzitizi iyi gahunda yahuye nazo, ni uko muri uyu mwaka yagenewe ingengo y’imari idahagije.
Ibi bikubiye mu bisobanuro yahaye abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside.
Ni ibibazo byagaragajwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuri gahunda yo kugaburira abana nyuma yo kuyikoraho ubugenzuzi.
Uretse uruhare rwa leta, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yasanze n’ababyeyi batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko gushyiraho komite ishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kuri buri shuri ari kimwe mu byitezweho gutanga ibisubizo.
Kugeza ubu abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga miliyoni 3.6 nibo bagomba kugaburirwa ku mashuri.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru