Yanditswe Jul, 27 2021 13:42 PM | 25,696 Views
Minisiteri
y'Uburezi iratangaza ko ibibazo by'imikoreshereze n'imicungire mibi y'imari
n'umutungo muri Kaminuza y'u Rwanda, byahawe umurongo ku buryo mu myaka ya vuba
bizaba byakemutse.
Iyi Minisiteri iravuga ibi mu gihe umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, yakomeje gutunga agatoki Kaminuza y'u Rwanda kubera amakosa akomeye y'imicungire n'imikoreshereze mibi y'imari n'umutungo kuva yajyaho.
Kuva Kaminuza y'u Rwanda yajyaho muri 2013 nta mwaka n'umwe urirenga idatunzwe agatoki n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta kubera imikoreshereze n'imicungire mibi y'imari n'umutungo bisa n'ibimaze kuba karande muri iyo kaminuza.
Raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko hari abantu ku giti cyabo n'inzego ziyifitiye umyenda ubarirwa hafi muri miliyari 7 ariko ku rundi ruhande nayo ikaba ifite umwenda usaga miliyari 8 ibereyemo abandi.
Ubwo yatanganga ibisobanuro mu nyandiko ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri Kaminuza y’u Rwanda bijyanye n’imicungire y’imari n’umutungo n’ikoranabuhanga rya IEBMIS ritabyazwa umusaruro, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yagaragarije Inteko rusange y'umutwe w'abadepite, ko byinshi muri ibyo bibazo bikomoka ku bigo byahujwe hakorwa Kaminuza y'u Rwanda imwe, akavuga ko na mbere y'uko bihuzwa nta kigo na kimwe muri byo cyari gifite raporo ntamakemwa.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko 78% y'ibyo bibazo, Kaminuza yatangiranye nabyo ubwo yashyirwagaho mu gihe 22% ari byo byavutse nyuma.
Muri rusange rero kaminuza y'u Rwanda ifite
imyenda ibereyemo abantu irenga miliyari 14 mu bitabo byayo kuva igihe
yatangirirye. Icyo kaminuza yakoze rero nanone ikomeza gushakisha ayo makuru
ku buryo iyabonewe ibisobanuro irenga miliyari 4
yamaze kwishyurwa naho andi arenga miliyari 8 nta bisobanuro cyangwa inyandiko ziyisobanura ku buryo yakwishyurwa.
Amwe muri ayo mafaranga menshi akomoka ku
misanzu ya RSSB itaragiye itangwa hagati y'imyaka ya 1999 na 2008 ndetse no mu
myaka yakurikiyeho. Ikindi yenda twavuga kaminuza yakoze ni uko ubu hariho
itsinda riri gucukumbura ibirarane byose bya RSSB. Hamaze kwigwa dosiye zirenga
1 900 ariko iki gikorwa kiracyakomeje.
Ku rundi ruhande ariko ngo ibyo bibazo byagiye bigabanyuka binyuze mu mavugururura yakozwe, mu mikorere ya kaminuza binatuma ibyo bibazo biva kuri 246 yatangiranye bigera kuri 52 ubu.
Yanasabye ko Kaminuza y’u Rwanda yakwemererwa ko imyenda imaze igihe kirekire idafite inyandiko ziyisobanura yatandukanwa n’ibindi, igakomeza gukurikiranwa mu uburyo bwihariye, igatangirwa raporo bihoraho igihe hatanzwe raporo y’ibaruramari, ikagenzurwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya lera igihe cy’igenzura.
Minisitiri w'Uburezi yatanze ibisobanuro mu nyandiko nyuma yaho mu kwezi gushize kwa Kamena inteko rusange y'umutwe w'abadepite itari yanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo, icyakora kuri iyi nshuro ikaba yanyuzwe n'ibisobanuro mu nyandiko.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru