Yanditswe Jun, 15 2021 18:58 PM | 55,372 Views
Minisiteri
y'Uburezi irizeza ko ukwezi kwa Munani uyu mwaka, kuzarangira Kaminuza y'u
Rwanda ifite urutonde rwuzuye rw'umutungo wayo ndetse mu minsi iri imbere imwe
mu mitungo yayo ikazegurirwa abikorera kugirango ibyazwe umusaruro uko bikwiye.
Ibi bikaba ari bimwe mu bisubizo Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya yahaye inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa kabiri, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo by'imicungire mibi y'imari n’umutungo muri kaminuza y'u Rwanda.
Ikibazo cy’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda si gishya, ugendeye kuri raporo zitandukanye z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro avuga ko nawe ubwe azi imiterere y’iki kibazo cy’imicungire mibi kiri muri iyi Kaminuza.
Ibyo bishimangirwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020, igaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda itazi umutungo wayo wose, byumwihariko hakaba hari ibibanza 55 idafitiye ibyangombwa.
Ni ibintu bamwe mu badepite bavuga ko bitumvikana ku rwego nka Kaminuza y’igihugu.
Ubwo yatangaga ibisobanuro ku bibazo by'imicungire mibi y'imari n’umutungo muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Uwamariya yijeje inteko rusange y’umutwe w’abadepite ko iki kibazo cyizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa Munani uyu mwaka.
Ku kibazo cy’imitungo imwe n’imwe itabyazwa umusaruro uko bikwiye, ahatanzwe urugero rwa zimwe mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Minisitiri w’uburezi yahishuye ko hari gahunda yo kuzegurira abikorera ngo bazibyaze umusaruro uko bikwiye.
Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imari n’umutungo kimwe na serivisi zayo, Kaminuza y’u Rwanda iherutse gushyiraho abakozi bashya 11 bafite ubumenyi n’ubushobozi bwihariye mu bijyanye n’imicungure y’imari n’umutungo, bakaba bitezweho gufasha iyi kaminuza guhindura isura yayo yamaze kwangirika mu bijyanye n’imicungire y’imari, umutungo, amasoko n’andi masezerano.
Divin Uwayo
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru