Yanditswe Jul, 30 2021 19:02 PM | 48,453 Views
Minisiteri
y’Uburezi yavuze ko izakurikirana kandi igahana abanyeshuri bagaragaye mu
mashusho bangiza bimwe mu bikoresho bigiragaho, nyuma yo kurangiza ibizamini
bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021.
Ni nyuma y’aho abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko bababajwe n'iyi myitwarire bamwe bakanabihuza n’uburere buke.
Imbuga nkoranyambaga zirimo Watsapp, Facebook na twitter zanyeganyejwe n’aya mashusho agaragaramo umukobwa wicaye ari gutwika amakayi n’ibitabo, ari nako abivugiraho amagambo.
Hari n’aho abasore n’inkumi babyinira ku mpapuro, ibyo bamwe bagereranije no kuba inkandagirabitabo
Umukobwa utwika amakayi n’ibitabo byamenyekanye ko arangije kwiga, mu kigo cyitwa Friend School of Kamembe mu karere ka Rusizi, umuyobozi w’iri shuri Pasteur Sebatunzi Bicunda yavuze ko uwo mwana w’umukobwa yari asanganywe ibibazo mu mitekerereze.
Naho amashusho abandi banyeshuri bagaragayemo basimbagurika ku mpapuro izindi baziterera hejuru nta ntera bahanye, abandi batanambaye agapfukamunwa muri ibi bihe bya Covid 19, bo ni abo muri Giheke TVET School mu karere ka Rusizi n’ubundi.
Umuyobozi w’iri shuri, Ntirenganya Christian Jean Baptiste wanavuze ko hari ibindi bikoresho basanze byangijwe n’aba banyeshuri yagaragaje akababaro gakomeye cyane.
Abantu batandukanye haba ku mbuga nkoranyambaga no kuri mikoro za RBA, bababajwe kandi banenga iyi myitwarire bavuga ko igayitse.
Aba bana ntitwabashije kugira n’umwe tubona cyangwa ababyeyi babo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya valentine yavuze ko atari aba gusa, ariko aba bo bagiye gukurikiranwa bakanahanwa.
Abakurikiranira hafi uburezi muri iyi minsi barasaba ko inzego zitandukanye zikwiye guhagurukira rimwe zikita ku myitwarire y’abana, muri iki gihe babona ko igenda yangirika buhoro buhoro
N’ubwo aba b’i Rusizi ari bo bamamaye cyane, Minisitiri w’Uburezi ivuga ko iki kibazo kiri hirya no hino mu gihugu, gusa na none akavuga ko isura y’uburezi idakwiye kureberwa muri iyi ndorerwamo y’aba bake bakoze ibi muri benshi bagifite uburere.
Theogene Twibanire
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru