AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mineduc yavuze ko Covid19 itahungabanyije urugero abana batsindiraho ibizamini

Yanditswe Oct, 04 2021 15:59 PM | 37,632 Views



Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko icyorezo cya Covid19, kitahungabanyije urugero abana batsindiraho ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu rugo kwa Rutaganira Ntwali Yassine, buri wese mu bavandimwe n’ababyeyi baramushimira, kubera ko uyu mwana w' imyaka 12 ariwe wahize abandi mu gutsinda ibizamini bisoza amashuri abanza. Rutaganira Ntwali Yassine avuga ko mu bihe bya Covid19, atahwemye kwiga kuko yashakaga gutsinda ku rwego rwo hejuru.

Ababyeyi ba Ntwali, bavuga ko kumuba hafi mu bihe bigoye birimo no mu bihe bya Guma mu rugo, aribyo byamufashije guha umwanya amasomo ye.

Usibye Ntwali Yassine, Tumukunde Francoise we wahize abandi bana bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya rusange  cy'amashuri yisumbuye, avuga ko nawe atahwemye gushyira umuhate kumasomo ye aribyo byamushoboje kugera ku ntego.

Mu mashuri abanza mu mwaka wa 2019%, abana bari batsinze ku cyiciro cyo hejuru bari ku kigero cya 3.8, uyu mwaka akaba ari 5.7%, mu gihe mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abari batsinze ku rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2019 bari 9.1% ubu mu mwaka wa 15.8%.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine avuga ko muri rusange Covid19 itagize ingaruka ku mitsindire y'abanyeshuri, agashimira ababyeyi ubwitange bagaragaje muri bihe bigoye bya Covid19.

Mu mibare, Abanyeshuri batsinze amashuri abanza abatsinze ku cyiciro cya mbere ni 14,37 bangana na (5,7%), abari mu cyiciro cya kabiri ni 54,214 (21,5%),  abari mu cyiciro cya gatatu ni 75,817 (30,10%)

Muri rusange banyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ni 251,906, barimo abakobwa 136,830 n'abahungu 115,076.

Mu cyiciro rusange hakoze 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n'abahungu 55, 386.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/MNYSaAzuzwQ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage