Yanditswe Oct, 04 2021 15:59 PM | 37,632 Views
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko icyorezo cya Covid19, kitahungabanyije
urugero abana batsindiraho ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro
rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mu rugo kwa Rutaganira Ntwali Yassine, buri wese mu bavandimwe n’ababyeyi baramushimira, kubera ko uyu mwana w' imyaka 12 ariwe wahize abandi mu gutsinda ibizamini bisoza amashuri abanza. Rutaganira Ntwali Yassine avuga ko mu bihe bya Covid19, atahwemye kwiga kuko yashakaga gutsinda ku rwego rwo hejuru.
Ababyeyi ba Ntwali, bavuga ko kumuba hafi mu bihe bigoye birimo no mu bihe bya Guma mu rugo, aribyo byamufashije guha umwanya amasomo ye.
Usibye Ntwali Yassine, Tumukunde Francoise we wahize abandi bana bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya rusange cy'amashuri yisumbuye, avuga ko nawe atahwemye gushyira umuhate kumasomo ye aribyo byamushoboje kugera ku ntego.
Mu mashuri abanza mu mwaka wa 2019%, abana bari batsinze ku cyiciro cyo hejuru bari ku kigero cya 3.8, uyu mwaka akaba ari 5.7%, mu gihe mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abari batsinze ku rwego rwo hejuru mu mwaka wa 2019 bari 9.1% ubu mu mwaka wa 15.8%.
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine avuga ko muri rusange Covid19 itagize ingaruka ku mitsindire y'abanyeshuri, agashimira ababyeyi ubwitange bagaragaje muri bihe bigoye bya Covid19.
Mu mibare, Abanyeshuri batsinze amashuri abanza abatsinze ku cyiciro cya mbere ni 14,37 bangana na (5,7%), abari mu cyiciro cya kabiri ni 54,214 (21,5%), abari mu cyiciro cya gatatu ni 75,817 (30,10%)
Muri rusange banyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ni 251,906, barimo abakobwa 136,830 n'abahungu 115,076.
Mu cyiciro rusange hakoze 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n'abahungu 55, 386.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/MNYSaAzuzwQ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru