Yanditswe Jul, 11 2021 11:50 AM | 120,034 Views
Mu gihe kuri uyu wa mbere abanyeshuri basoza amashuri abanza bazindukira
mu bizamini bya Leta, Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Uburezi yahumurije
abanyeshuri kuko ngo bazabazwa ibyo bize ariko na none akabasaba gukomera ku
ngamba z'ubwirinzi mu bihe by'ibizamini.
Kuri iki Cyumweru abanyeshuri biga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza, bazindukiye ku bigo bazakoreraho ibizamini bya Leta kugira ngo bahabwe amabwiriza ashingiye ku myitwarire yihariye mu bizamini mu rwego rwo kwirinda Covid 19.
Abanyeshuri bavuga ko hari ibyo bagomba kwitwararika kugira ngo bazasoze neza ibizamini batahanduriye icyo cyorezo:
Mwiza Carmel wiga kuri G S APAPER yagize ati ''Tuzaza twiteguye gukora neza ibizamini, ariko tutirengagije ko hari icyorezo cya Covid 19 kirimo kwandurwa n'abantu benshi abandi kikabahitana.Tugomba kubahiriza amabwiriza batubwiye, tukambara neza agapfukamunwa, nta byo gukoranaho tugahana intera ya metero. Gutizanya ibikoresho ntabwo ari byiza kuko ashobora kubyitsamuriraho.”
MINEDUC yatangaje ko abana banduye COVID19 batarembye bashyiriweho ibyumba byihariye bagomba gukoreramo ibizamini.
N'ubwo abanyeshuri bagiye gukora ibizamini barize mu bihe bigoranye by'icyorezo cya covid 19, bakaba bagiye gukora ibizamini mu bihe icyo cyorezo cya Covid 19 cyongereye ubukana, Umunyabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard arahumuriza abanyeshuri abasaba gutuza kuko bazabazwa ibyo bize, ariko akanabasaba gukomera ku ngamba z'ubwirinzi mu bihe by'ibizamini:
Yagize ati ''Icyo twavuga ni uko abanyeshuri biteguye, turabahumuriza ntibagire ubwoba kuko ibyo tuzababaza ni ibyo bazi. Ibindi ni ingamba bagomba kubahiriza, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza, kandi abana bazahana intera mu ishuri. Twanasabye amashuri ko igihe abana bazaba bari mu ishuri hazakingurwa amadirishya hakajyamo umwuka uhagije. Mu nzira naho bagomba guhana intera mu kwirinda iki cyorezo, ibyo bakabikangurirwa n'ababyeyi, ababyeyi kandi basabwa ko abana bitandikishije bitabira iki kizamini.”
Minisiteri y'Uburezi itangaza ko abanyeshuri barangije abashuri abanza bazakora ibizamini uyu mwaka ari 254.678.
John Bicamumpaka
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru