AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Minaloc yasabye abamaze gukingirwa Covid19 kutadohoka ku kwirinda

Yanditswe Sep, 27 2021 18:37 PM | 49,386 Views



Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko abaturarwanda bagomba kumenya ko nubwo hamaze gukingirwa abantu barenga miliyoni 2 harimo abarenga miliyoni n’igice bakingiwe byuzuye, iki atari igihe cyo kudohoka ku ngamba zo gukomeza kwirinda COVID19 nk’uko bigaragara kuri bamwe.

Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abantu batangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, nk’abatacyambara agapfukamunwa cyangwa bakambara nabi, ariko babona imodoka ya polisi cyangwa camera bagatangira kukambara mu buryo bwihuse.

Impuguke mu birebana n’ubumenyamuntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Felix Banderembaho avuga ko mu bihe nk’ibi igihe icyorezo gisa n’ikigabanuka hari abadohoka abandi bagakaza ingamba

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iki atari igihe cyo kudohoka, kabone nubwo hari umubare munini umaze gukingirwa ndetse n’ubwandu bwagabanutse.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bugeze ku kigero cya 0.4% buvuye kuri 5% muri Nyakanga.

Mu bipimo ibihumbi 5 iyi minisiteri iherutse gufata mu buryo butunguranye hirya no hino mu Mujyi, basanze abantu 20 aribo banduye kandi 10 muri bo baraturutse mu Ntara.

U Rwanda rufite intego yo gukingira byibuze 30% by’abagomba gukingirwa bitarenze uyu mwaka, mu gihe kugeza kuri uyu munsi hamaze gukingirwa 21% kuri miliyoni 7,8 bateganyijwe guhabwa inkingo.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura