Yanditswe Sep, 27 2021 18:37 PM | 49,386 Views
Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko abaturarwanda bagomba kumenya ko nubwo
hamaze gukingirwa abantu barenga miliyoni 2 harimo abarenga miliyoni n’igice
bakingiwe byuzuye, iki atari igihe cyo kudohoka ku ngamba zo gukomeza kwirinda COVID19 nk’uko bigaragara kuri bamwe.
Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abantu batangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, nk’abatacyambara agapfukamunwa cyangwa bakambara nabi, ariko babona imodoka ya polisi cyangwa camera bagatangira kukambara mu buryo bwihuse.
Impuguke mu birebana n’ubumenyamuntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Felix Banderembaho avuga ko mu bihe nk’ibi igihe icyorezo gisa n’ikigabanuka hari abadohoka abandi bagakaza ingamba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iki atari igihe cyo kudohoka, kabone nubwo hari umubare munini umaze gukingirwa ndetse n’ubwandu bwagabanutse.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bugeze ku kigero cya 0.4% buvuye kuri 5% muri Nyakanga.
Mu bipimo ibihumbi 5 iyi minisiteri iherutse gufata mu buryo butunguranye hirya no hino mu Mujyi, basanze abantu 20 aribo banduye kandi 10 muri bo baraturutse mu Ntara.
U Rwanda rufite intego yo gukingira byibuze 30% by’abagomba gukingirwa bitarenze uyu mwaka, mu gihe kugeza kuri uyu munsi hamaze gukingirwa 21% kuri miliyoni 7,8 bateganyijwe guhabwa inkingo.
Bosco Kwizera
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru