Yanditswe Oct, 10 2021 16:29 PM | 50,741 Views
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’inzego z’ibanze guhera tariki 23 z ‘uku kwezi, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko abazatorwa bafite inshingano nyamukuru yo gufasha umukuru w'igihugu kwihutisha gahunda aba yaremereye abaturage igihe bamutoraga.
Bamwe mu baturage bavuga ko bashima byinshi bimaze kugerwaho ariko hari n'ibindi biteze ku bagize inzego z'ibanze benda gutorwa, birimo kunoza imitangire ya serivise ndetse no gukorerwa ubuvugizi ku bikorwa by'iterambere baba bifuza.
Ingabire Marie Jeanne utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ''Tuyiteguye neza, inzego z'ibanze tuzitezaho iterambere, ubuyobozi bwiza, kudufasha kurwanya ruswa kuko niyo cyane yibasiye abayobozi b'inzego z'ibanze, tubatezeho serivise nziza, ikintu twumva bakosora ni ugufasha abaturage kwirinda gusiragira ku Mudugudu."
Sindayigaye Celestin we yagize ati ''Nk'abaturage twiteguye gutora neza, ni ngombwa gutora ingirakamaro. Icyo twifuza ku bayobozi bashya bazatorwa ni ukutugeza ku iterambere no gushaka icyatuma umuturage agira imibereho myiza. N'ubundi ubuyobozi buriho basanzwe baduha serivise nziza ariko buriya hagize icyaba kitagenda neza twifuza ni uko abayobozi batorwa bazamura imyumvire kugira ngo n'ikitagenda neza bazagikosore.''
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda agaragaza ko ubufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abanyarwanda b’ingeri zose, ari ihame ryibanze akagaragaza umwihariko uzaba uri muri aya matora harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda Covid19.
Yagize ati ''Umwihariko ni ugutoresha mu gihe cy'icyorezo tugomba gutora mu buryo amatora ataba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo mu banyarwanda, kutiyamamaza abantu bagenda bakora inama hirya no hino kohereza candidature, icyo gihe abemerewe kwiyamamaza bakoresha imbuga zisanzwe, iyo amatora aje twibutsa abanywarwanda kwibuka ko ari abanyarwanda ko aribo bayobora igihugu cyabo bagitorera abayobozi beza bishoboka, turabasaba rero kugira amatora ayabo bakayitabira.''
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko abayobozi b'inzego z'ibanze bafite inshingano y'ubukangurambaga, gushyira mu bikorwa gahunda za leta zikorerwa ku rwego rw'abaturage, kunoza by'umwihariko no gufasha umukuru w'igihugu kwihutisha gahunda aba yaremereye abaturage igihe bamutoraga.
Ati ''Ni nayo
nshingano nyamukuru wageze mu karere ukaba uziko ibyo Perezida yemereye
abaturage ari ibi kuko ibyo Perezida aba yabemereye abaturage biba bikubiye
muri za gahunda nyinshi zagiye zisobabanurwa, ubwo rero ugomba gukora uko
ushoboye kose kugira ngo zigerweho. Ikindi kugira ngo bigerweho ni ugukomeza
kuvugurura imitangire ya serivise abaturage bagira ibibazo hagati yabo n'inzego, ibibazo hagati yabo n'iyindi mishinga iri kuhakorerwa n'abashoramari
na ba rwiyemezamirimo, hari ibyo baba bakeneye nka serivise zibafasha kongera
umusaruro, ibibazo by'abaturage
bigomba gukemuka.''
Komisiyo y'igihugu y'amatora iherutse kugaragaza ko ku bijyanye n’ingengo y’imari, ingengo y’imari y’umwaka 2020-21 yakoreshejwe ku rwego rwa 44.1% kubera ibikorwa by’amatora byakomwe mu nkokora na Covid-19.
Kuri ubu hateguwe ingengo y'imari y’amatora ari imbere ingana na Miliyari 1.9 Frw.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru