Yanditswe Sep, 10 2019 11:39 AM | 23,985 Views
Inganda zitandukanye zirimo urwa Nyiramugengeri ruzatanga amashanyarazi mu gice kinini cy'igihugu rukaba rwaratanze akazi ku baturage bo mu Karere ka Gisagara, ni bimwe mu bikorwa bigaragaza intambwe y'iterambere aka karere kamaze kugeraho.
Ibi byagaragajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu ruzinduko yahakoreye aho yasuye ibikorwa bitandukanye by'itetambere.
Umubare w'inganda ugenda wiyongera mu Karere ka Gisagara ni kimwe mu bifasha kwihutisha iterambere. Uretse kuba inganda aho zigeze bituma ibikorwaremezo byiyongera, abaturage bavuga ko ngo babonye akazi muri izi nganda bigatuma imibereho y'abo igenda irushaho kuba myiza.
Ku bijyanye n'inganda cyane cyane izitunganya ibikomoka ku rutoki, kimwe mu gihingwa cyera ku bwinshi mu Karere ka Gisagara, abaturage bavuga ko zibafasha kubona aho bashora umusaruro wabo. Gusa ngo ziracyari nke ku buryo zitabasha kwakira umusaruro wose uboneka muri aka karere.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Gisagara nk'akarere kari mu bukene ubu kagenda
kazamuka mu iterambere kubera inganda n'ibikorwaremezo bigenda byiyongera. Akaba yashimye by'umwihariko umudugudu w'icyitegererezo wubatse mu Murenge wa Mamba na cyane
ko ryo abaturage bawutuyemo begereye n'amasambu yabo.
Nyuma yo gusura inganda
zitandukanye n'ibindi bikorwa by'iterambere byo mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Shyaka yahuriye n'inzego
zitandukanye n'abafatanyabikorwa b'aka karere mu inama nyunguranabitekerezo ku
iterambere ry'akarere ka Gisagara, aho yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu
bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage.
Inkuru mu mashusho
Jeannine NDAYIZEYE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru