AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Min. Shyaka yashimye iterambere rimaze kugera mu Karere ka Gisagara

Yanditswe Sep, 10 2019 11:39 AM | 23,985 Views



Inganda zitandukanye zirimo urwa Nyiramugengeri ruzatanga amashanyarazi mu gice kinini cy'igihugu rukaba rwaratanze akazi ku baturage bo mu Karere ka Gisagara, ni bimwe mu bikorwa bigaragaza intambwe y'iterambere aka karere kamaze kugeraho. 

Ibi byagaragajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu ruzinduko yahakoreye aho yasuye  ibikorwa bitandukanye by'itetambere.

Umubare w'inganda ugenda wiyongera mu Karere ka Gisagara ni kimwe mu bifasha kwihutisha iterambere. Uretse kuba inganda aho zigeze bituma ibikorwaremezo byiyongera, abaturage  bavuga ko  ngo babonye akazi muri izi nganda  bigatuma imibereho y'abo igenda irushaho kuba myiza.

Ku bijyanye n'inganda cyane cyane izitunganya ibikomoka ku rutoki, kimwe mu gihingwa cyera ku bwinshi mu Karere ka Gisagara, abaturage bavuga ko zibafasha  kubona aho bashora umusaruro wabo. Gusa ngo ziracyari nke ku buryo zitabasha kwakira umusaruro wose uboneka muri aka karere.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko Gisagara nk'akarere kari mu bukene ubu kagenda kazamuka mu iterambere kubera inganda n'ibikorwaremezo bigenda byiyongera. Akaba yashimye by'umwihariko umudugudu w'icyitegererezo wubatse mu Murenge wa Mamba na cyane ko ryo abaturage bawutuyemo begereye n'amasambu yabo.

Nyuma yo gusura inganda zitandukanye n'ibindi bikorwa by'iterambere byo mu Karere ka Gisagara, Minisitiri Shyaka  yahuriye n'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa b'aka karere mu inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry'akarere ka Gisagara, aho yabasabye kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bizamura imibereho myiza  y'abaturage.  

Inkuru mu mashusho


Jeannine NDAYIZEYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira