Yanditswe Sep, 29 2019 12:36 PM | 16,098 Views
Ku nshuro ya mbere, umubare w'abagore mu buyobozi bw'uturere wageze kuri 30%, nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko uyu mubare bizeye ko uzazana impinduka mu gukemura ibibazo by'abaturage.
Mu matora yo kuzuza abayobozi mu nzego z'uturere yabaye kuri uyu wa Gatanu, hatowe abagore 4 ku mwanya w'umuyobozi w'akarere. Ibi byatumye umubare w'abagore bayoboye uturere bagera ku 10 ku bayobozi 30, bivuze 30% by'abayobozi b'abagore bayoboye uturere.
Abaturage bavuga ko iyi ari intambwe nziza, kandi bakemeza ko bigiye
kuzana impinduka, kuko abagore bafite impano yo gukora byinshi mu gihe kimwe.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shayaka Anastase
yemeza ko ibi bigiye kuzana impinduka mu mikorere, kuko abagore bazi
gukurikirana buri kintu, kandi bakagera ku musaruro.
Yagize ati ''Ubundi muri kamere muntu, abagore bakunda kumenya gukurikirana ibintu no kubyitaho no kureba utuntu duto duto bakadukurikirana, twiteteze rereo ko muri iki gihe turimo tugerageza kwinjira mu mwaka wa nyuma wa 2020, ko abari n'abategarugori bagiye kuzana ikibatsi gishya, mu mikorere y'inzego, kurushaho gukora neza, kurushaho kwegera abaturage, kurushaho gukurikirana izi gahunda zacu zo kwishakamo ibisubizo, kurushaho kubonera ibisubizo bitandukanye ibibazo abaturage bafite no kubikemura. Tubitezeho byinshi kandi twizeye ko bazaduha umusaruro.''
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, ritegenya ko mu nzego zifata ibyemeo, umubare w'abagore ugomba kuba byibuze 30%. Gusa ni ubwa mbere uyu mubare ugezweho mu nzego z'ubuyobozi bw'uturere.
Umugenzuzi Mukuru w'iyubahirirzwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo, Rose Rwabuhihi, yemeza ko umuco wo kumva ko abagabo ari bo bayobozi ari wo akenshi utera izi nzitizi, gusa ngo uko abagore bagenda bajya mu nzego z'ubuyobozi kandi bakagaragaza ko bashoboye bizagenda bikemuka.
Imibare y'urwego rushinzwe kugenzura iyubahirirzwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo igaragaza ko
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru