AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Min Ngamije avuga ko nta dini rifite ivuriro ryabangamirwa kubera imyemerere ku kuboneza urubyaro

Yanditswe Sep, 16 2020 20:10 PM | 47,786 Views



Bamwe mu bayobozi b'amadini n'amatorero n'imiryango itari iya leta, ntabavuga rumwe kuri gahunda zo kuboneza urubyaro mu mavuriro bayoboye. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y'ubuzima yasinye amasezerano y'imikoranire n'imiryango itari iya Leta ifite amavuriro.

Leta y'u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y'Ubuzima yasinye aya masezerano y'ubufatanye bw'amatorero, amadini, Kiriziya n'indi miryango ifite amavuriro aterwa inkunga na leta.

Aya masezerano agizwe n'ingingo 28 akaba agiye gusimbura andi masezerano yari amaze imyaka irenga 10 kuko atarakijyanye n'igihe.

Gusa ingingo yo gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro ntivugwaho rumwe na bamwe mu bahagarariye amadini n'amatorero.

Mgr Antoine Kambanda, Umushumba wa Arikiyediyosezi ya Kigali yagize ati “Amavuriro ashingiye ku madini amatorero na Kiliziya aba afite ukwemera kwayo, uko kwemera kubahwa ku buryo batarengera ngo ukoreshe umuntu ibyo umutima nama utamwemerera, harimo ibintu nko gukuramo inda ntabwo itorero cyangwa kiliziya bakwemera ko ibitaro byabo bikoreshwa cyangwa bitanga iyo serivisi.

Na ho Umuyobozi mukuru w'itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi mu Rwanda bafite uko babibona, Dr.Byiringiro Hesron ati “Hari ibyo bamwe batemera nko gukuramo inda, kuringaniza urubyaro bamwe bafite uko babyemera abandi ntibafite uko babyemera, ibyerekeye kuboneza urubyaro tubigirwamo inama kandi umuntu wese utekereza icyo ntabwo umuntu yakirwanya, ku itorero ry'abadivantisiti icyo ntabwo tukirwanya mu gihe cyo kuboneza urubyaro ku bwumvikane bw'abashakanye bombi.”

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wungirije w'umuryango Rwanda Women Network na we uri mu basinye aya masezerano avuga ko hari impinduka zirimo ziganisha ku mikorere inoze hagati ya Leta n'abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima.

Yagize ati “Njyewe ndi hano nk'umuntu uhagarariye umuryango utari uwa Leta, ibintu bijyanye n'imyemerere ntabwo mbitindaho ariko njye ku giti cyanjye abo uha serivosi ni Abanyarwanda kandi ntabwo dufite imyemerere imwe tuvuge nk'ikibazo cyo gukuramo inda ni urugero niba servisi z'ubuvuzi ari izitanga ubuzima ntizari zikwiye no kuba izibwambura.”

Gusa Minisiteri y'Ubuzima n'abahagarariye amadini n'amatorero n'indi miryango ifite amavuriro afashwa na Lrta bemeza ko ubuzima bw'abaturage bugomba kwitabwaho kurusha ibindi byose.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel asaba abahagarariye amadini n'amatorero afite amavuriro aterwa inkunga na Leta ko bakwiye gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa aya masezerano kugira ngo buri ruhande rwuzuze inshingano zarwo.

Aha Dr Daniel Ngamije avuga kandi ko muri aya masezerano asinywe harimo ko amavuriro ayoborwa n'imiryango ishingiye ku myemerere azajya afasha ababagana bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro kubereka aho zitangirwa.

Ati “Hari uburyo bwinshi bwo kuringaniza urubyaro, kandi bwose bwemewe na Minisiteri y'Ubuzima, ubwo rero dufite uko twumvikanye muri aya masezerano ku buryo tutagira uwo tubangamira ariko umuturage uru muri ako gace akaba afite uko abona iyo serivisi hafi yaho atuye n’iyo atayibonera ku ivuriro ry'umufatanyabikorwa kubera imyemerere ye, ariko hari ahandi bamurangira akayibona kandi hafi, ibyo twarabinogeje icya ngombwa ni uko umuturage abona servisi zijyanye n'uko ubuzima bwe bumeze ukurikije ibyo muganga yamwandikiye n’ibyo yamuhitiyemo ni cyo cyari kigamijwe.”

Amavuriro 45 y'abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima ari hirya no hino mu gihugu ni yo yari ahagarariwe muri aya masezerano.




KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama