Yanditswe Dec, 21 2016 10:45 AM | 2,420 Views
Ministeri y'ubucuruzi n'ibikorwa by'umuryango w'afrika y'iburasirazuba iratangaza ko hagiye kuba amavugurura mu gutanga amasoko ya Leta kugirango babere urugero abandi mu kugura ibikorerwa imbere mu gihugu. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda.
Hari hashize icyumweru i Gikondo habera ku nshuro ya kabiri imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda Made in Rwanda Expo. Ni imurikagurisha ryari rigamije kureba uko ubukangurambaga bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bwarushaho gukorwa
Mu gusoza iri murikagurisha ry'ibikorerwa imbere mu gihugu,hahembwe amwe mu masosiyeti yagaragaje kwitwara neza mu mitangire ya serivisi.
Ministri w'ubucuruzi n'ibikorwa by'umuryango w'afrika y'iburasirazuba Francois KANIMBA avuga ko hagiye kuba impinduka mu gutanga amasoko ya leta hagabanywa ibitumizwa mu mahanga.
Iri murikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda ryarimo abamurikaga 301. Hagati y'abantu ibihumbi 10 n'ibihumbi 15 nibo baryitabiraga ku munsi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru