AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Min. Gatabazi yasabye inzego z'ibanze gusobanurira abaturage ibarura

Yanditswe Aug, 07 2022 21:36 PM | 56,631 Views



Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire, bamwe mu baturage bahurira ahantu hamwe nko mu masoko, barasaba ko bakegerwa bagasobanurira ibijyanye n'iyi gahunda ku buryo bwimbitse kugira ngo bazatange amakuru basobanukiwe n'iki gikorwa.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bamwe mu baturage bavuga ko basobanukiwe n'ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire kuko hari ababisobanuriwe,muri gahunda zihuriza abantu hamwe nk'inama,umuganda rusange,inteko z'abaturage no ku bitangazamakuru.

Gusa nubwo hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iki gikorwa cy'ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ngo gitangire hari abaturage bakorera mu masoko atandukanye muri Kigali bavuga ko bakeneye amakuru kuri iki gikorwa kuko batarabona ababibasobanurira nk'abantu bahurira hamwe.

Minisitri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV arasaba inzego zibanze n'abaturage,kukigira iki gikorwa  icyabo, bagasobankirwa neza icyo iri barura  rivuze  kugira ngo bazatange amakuru nyayo kandi agatangwa na ba nyiri urugo.

Ati "Mbere y'uko ibarura ritangira hari inama zizaba zakoreshejwe nanone tuzagira inama  ku wa Kabiri mu midugudu yose tukibutsa n'abakoresha ko niba ahari umuntu usabye uruhushya yaruhabwa kuko bazamubarura ubwo iyo dusaba abayobozi b'inzego z'ibanze bireba n'abandi kuko natwe tuzabarurwa si byiza ko baza mu rugo ngo wasizemo umukozi ngo ni we utanga amakuru ntabwo yatanga amakuru nyir'urugo ni we ugomba gutanga amakuru muri icyo gihe cyagenwe. Turasaba abakuru b'imidugudu kumenyekanisha aya makuru."  

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo  cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa asobanura ko ibibazo bizabazwa umuryango ari ibirebana n'imibereho yawo n'iterambere kugira ngo azashingirweho hakorwa igenamigambi ry'Igihugu, aho ngo  atazifashishwa mu kugena ibyo bamwe batekereza nk'imisoro cyangwa ubudehe.

Yagize ati "Muri uru rugo harimo abantu bangahe? Bafite imyaka ingahe? Bafite ayahe masano ese imirimo mukora ni iyihe? Ntaho aya makuru ahuriye n'ubudehe,ntaho ahuriye no guha inyungu umuntu runaka yihariye ku giti cye, ntazakoreshwa mu gusora . Iyo tumaze kuyabona nk'ikigo cy'ibarurishamibare turayahuza tukayaha abashinzwe igenamigambi ahujwe ,ntabwo babona amakuru y'umuntu ku wundi."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Dr Uwera Claudine  avuga ko ibiva mu ibarura rusange ari byo bishingirwaho mu igenamigambi ry'iterambere ry'igihugu n'imibereho y'abaturage.

Ati "Aho n'umuturage ashobora gutanga igitekerezo kubyakorwa ku mishinga y'iterambere, iyo tuvuze ngo umuturage ku isonga hazamo no gukorera mu mucyo nk'iyo iryo genamigambi rigeze ku rwego rw'igihugu dusubira inyuma tukabamurikira byabindi bihitiyemo twaganiriye,mbere yo kubishyira mu bikorwa cyangwa na nyuma umuturage tumusaba ibitekerezo. "

Biteganijwe ko tariki ya 10 Kanama kugera kuri 14 hazabaho igikorwa cyo kwandika numero ku nzu z'abaturage,na ho  ijoro rya tariki ya 15 rishyira 16 ni ijoro ry'ibarura. Ibarura nyirizina rikazaba kuva tariki ya 16 kugera kuri 30 Kanama 2022.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira