AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Min. Busingye asanga umuntu urya ibya rubanda atari mu murongo wo kwibohora

Yanditswe Jul, 05 2020 10:11 AM | 56,510 Views



Benshi mu batuye Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, bemeza ko imyaka 26 ishize yabaye inkingi itanyeganyega mu iterambere ry’abawutuye n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi kandi ngo byashobotse kubera politiki nzinza itavangura abanyarwanda igihugu cyubakiyeho.

Umusaza w'imyaka igera kuri 70 utuye mu Mujyi wa Kigali Kayitaba Micheal, avuga ko bigoye gusobanura umuvuduko w'ibikorwa bigamije guhindura u Rwanda byatangiye nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu.Ibintu bihabanye n'uburyo Abanyarwanda babayeho igihe kinini bari mu icuraburindi.

Kayitaba ati “Kubohorwa byatumye natwe dutekereza tumenya ko natwe hari ibyo twashobora, iterambere rifatanyije ari abakuri n'abato ndetse n'Abanyarwanda bose barahaguruka dushyira hamwe kugira ngo duhindure iki gihugu, kandi twagize umugisha wo kubona ubuyobozi bwiza buri gihe buduha gahunda y'ibyo tugomba gukora, ni yo mpamvu tubona mu miryango ubuzima bugenda buzamuka.Ni ubwa mbere nabonye igihugu kita ku mibereho y'Umunyanda. Iyi myaka 26 itugezejeje aha ahantu heza indi isigaye kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050 tuzaba tumeze nko mu ijuru koko tujya turirimba ngo tuzarwubaka ngo turugire nka paradizo.”

Gasarabwe Aisha Kelly Olga ukorera Nyabugogo yishimira umwanya umugore yahawe mu miyoborere y'igihugu.

Ati “Usanga haraje uburinganire, abagore hano mu Rwanda bafite ububasha, usanga ari benshi bari mu buyobozi bw'iki gihugu cyacu abenshi bari mu bucuruzi.”

Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye,byinshi byarakozwe kandi bikomeje gukorwa haba mu rwego rw’ubukungu, umutekano,iterambere, imiyoborere myiza,ndetse n’uburezi buhamye byose bimaze gushinga imizi n’icyerekezo cyiza.

Ubu Rwanda rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga nka kimwe mu bihugu bitanga umusanzu ufatika mu kugarura amahoro mu bihugu bikiri mu bibazo iki gihugu cyanyuzemo.

Gusa, haracyagaragara imwe mu migirire ihabanye n’iyo ntego harimo bamwe mu kwiharira utwa rubanda.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye avuga ko umuntu ufite imigirire mibi igamije kwiba ibya rubanda atari mu murongo wo kwibohora kw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Niba ushinzwe kugira amafaranga wakira, niba ari muri banki, muri leta n'ahandi mu mwanya wo kuyakira ugomba kuyashyira mu makonti ugomba kuyashyiramo ukayashyira ku makonti yawe, niba ari amafaranga yo kubaka inzu ntushyireho sima ihagije amaherezo ikazatwituraho twaba dufatanyije kwibohora nawe gute, mu mutima wawe twaba dufatanyije kwibohora, uku kwibohora kuvuze ibintu byinshi, ntabwo kwibohora ari itariki iyi n’iyi oya, ahubwo hatangiye urugendo rwo guhindura iki gihugu mu buryo bwa burundu, guhindura iki gihugu mu buryo bwa burundu ni no kubaka umuco wo kudakora ibitemewe n'amategeko kandi wabikora ukabibazwa n'amategeko.”

Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin, avuga ko ubufatanye bwaranze Abanyarwanya nyuma yo kubohora igihugu ari bwo bwatumye u Rwanda rudahusha intego. Gukorera ku ntego, igihugu kikagira icyerekezo ku ikubitiro ni umusaruro waturutse mu nama yabereye mu Rugwiro mu 1998 na 1999.

Yagize ati “Abantu bakumva ari inzozi ariko ejo bundi 2020 byarageze umuntu arikanga ese byageze ubu turi mu cyerekezo 2050, kuva icyo gihe hari umurongo, icyerekezop gihari, ubushake bwa politike buhari, tugarutse mu bukungu ingingo y'imari ya mbere nabonye tuvuye muri Jenoside, uwari Minisitiri w'imari yari afite agapapuro 1 kariho ingengo y'imari yose yabarirwaga za miriyoni zingahe ubu ni amamiriyari, n'iyo ngengo y'imari hafi 90 ku ijana yaturukaga mu mahanga.”

Mu cyerekezo u Rwanda rufite nyuma yo gusoza icyerekezo 2020 gikubiyemo ibice bibiri aho kugeza mu mwaka wa 2035 umunyarwanda zaba yinjiza amafranga atari munsi ya miliyoni 4 ku mwaka, mu gihe mu mwaka wa 2050 nyirizina umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize