AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Miliyoni 27 za kawa zimaze imyaka 30 zidasazurwa

Yanditswe Jun, 01 2021 16:53 PM | 26,399 Views



Mu Rwanda habaruwe ibiti bya kawa bigera kuri miliyoni 27 bimaze imyaka irenga 30 bidasazurwa, ku buryo byateye igabanuka ry’umusaruro w’iki gihingwa ngengabukungu.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB, cyatangaje ko mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo, gifatanyije n'abahinzi hatangiwe gahunda yo gusimbuza ibiti bishaje ibishya.

Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ni hamwe mu hazwiho ubuhinzi bwa kawa ku rwego rwo hejuru, hateye ibiti bya kawa miiliyoni 2.7.

Niyonzima Jean afitemo ibiti bikabakaba ibihumbi 10, asobanura ko azi neza akamaro ko kwita kuri kawe ye cyane cyane mu kuyisazura kuko bituma umusaruro wikuba inshuro zirenga 10.

Ati “Natangiye gutera ikawa mu 1981, nk'iyi kawa nasazuye, mu biti 300 mbasha gukuramo toni mu gihe ntayisazuye havamo umufuka, urumva ko bitandukanye. Ikawa isazuye irisubiza ikagira imbaraga ikera ku buryo bwiza.”

Hirya no hino mu gihugu habarurwa ibiti bya kawa miliyoni 99, muri byo hari ibigera kuri miliyoni 27 bimaze imyaka irenga 30 bitarasazurwa bivuze ko nta musaruro uhagije bitanga.

Nyamara iki ni igihingwa ngengabukungu kinjiriza amadovize igihugu kuko umusaruro wayo ungana na 97% woherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Abahinzi ba kawa basanga n'ubwo ibiciro bigenda bihinduka, ngo iki gihingwa kigomba gukomeza guhabwa agaciro.

Ubusanzwe guhunda yo gusazura ikwa ikubiyemo igice cyo gusimbuza ishaje hagaterwa izindi ngemwe, ndetse no gukata ibiti bimaze igihe kugirango byongere gushibuka.

Abayobozi b'inganda zegerejwe abahinzi zakira zikanayitunganya bashimangira ko bagira uruhare mu cyazamura umusaruro wayo.

Umwaka w'ingengo y'imari 2020/2021 hasaruwe ikawa ingana na toni miliyoni 18.6, hoherezwa ku isoko toni miliyoni 15.5 zinjiza miliyoni 56.3 z'amadolari,  impuzandengo y'igiciro yari amadolari 3.6 ku kilo.

Umwaka wa 2019/2020 wo hasaruwe toni miliyoni 18, hoherezwa toni miliyoni 18.1 bivuze ko hari kawa yari yarasigaye mu bubiko, zinjiza  miliyoni 56.3 z'amadolari ku mpuzandengo y'amadolari 3.1 y'igiciro ku kilo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry'ikawa n'icyayi muri NAEB, Nkurunziza Alexis, yizeza ko mu gihe cya vuba ibiti bya kawa miliyoni 27 bishaje cyane bizasimbuzwa kugirango umusaruro bitanga wiyongere.

Ati "Muri Nyakanga ni igihe cyahariwe imirimo yo mu murima, dufatanya n'izo nzego kugirango tubashe gusazura, no kurimbura ibiti byashaje bitagitanga umusaruro, turasaba ubufatanye kugirango tubashe kugera ku ntego, ibyo biti bigera kuri 30% tubisimbuze ibindi bishyashya.”

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata uyu mwaka, hasaruwe toni miliyoni 3.5, hoherezwa hanze toni miliyoni 3.6 zinjiza miliyoni 11.9 z'amadolari ku mpuzandengo y'amadolari 3.2 ku kilo.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura