Yanditswe Dec, 02 2016 11:08 AM | 2,088 Views
Ibiganiro byahuje urwego rw’abikorera n’abahagarariye ikigega Agaciro Development Fund, byanzuye ko hagomba kubaho uburyo buhamye bwo guteza imbere iki kigega. Ibi biganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere iki kigega no gukangurira abikorera kongera imbaraga mu kugiteza imbere.
Umuyobozi mukuru w’iki kigega Jack Kayonga, yashimye intambwe imaze guterwa mu gushyikikira ikigega Agaciro Development Fund. Ku rundi ruhande ariko asanga abanyarwanda by’umwihariko abikorera bakwiye kurushaho kongera imbaraga mu kugiteza imbere kugirango intego bihaye zibashe kugerwaho:
“Twatangiye muri iki kigega dufite Miliyari 17. Iyo dukomereza kuri izo miliyari 17 uyu munsi twakabaye dufite miliyari 110. Ari nayo mpamvu twumva ko na Miliyari 200 bishoboka. abanyarwanda bose bakomeje kumva ko ari inshingano zabo kandi ko iki kigega kizafasha Leta kugirango ishobore kugera ku bikorwa bitandukanye kandi ko ari umurage dushaka guha abazavuka n'abazabakomokaho.”Jack Kayonga /CEO Agaciro
Benjamin Gasamagera ukuriye urwego rw'abikorera avuga ko ikigamijwe cyane ari uko abikorera bakwishyira hamwe bagakoresha ingufu bafite mu gukomeza gushyigikira iki kigega: “Icyo dushaka ni ukugira ngo twese hamwe mu bikorera yaba banyir'ibigo n'abakozi bacu bo hejuru n'abo hasi twese tubigiramo uruhare dukurikije ingufu zacu.”
Biteganijwe ko mu mwaka wa 2020, ikigega Agaciro Development Fund kizaba kibarirwamo Miliyari zibarirwa muri magana abiri y'amafaranga y'u Rwanda .
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru