Yanditswe Feb, 22 2018 15:51 PM | 12,587 Views
U Rwanda rwazamutseho imyanya 2 mu bihugu byarwanyije ruswa, aho
ruri ku mwanya ku mwanya wa 48 ku isi nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo
cy’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi (Transparency International)
cy’umwaka wa 2017. Ni mu gihe miliyari zisaga 35 z'amafaranga arizo zatanzwe mu byaha
bifitanye isano na ruswa muri 2017.
Icyo cyegeranyo kizwi nka Corruption Perception index gikorwa
buri mwaka, cyerekana ko ku rwego rw’isi u Rwanda rwazamutseho imyanya 2 kuko umwaka wa 2016 rwari ku mwanya wa 50, mu gihe uwa 2017
rwageze ku wa 48, binahurirana no kuba amanota yaravuye kuri 54% akaba 55%.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency international ishami ry’u Rwanda Apollinaire Mupiganyi asobanura ko nubwo miliyari zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe mu bikorwa bya ruswa mu mwaka wa 2017, ruswa igomba gukomeza kurwanywa. Yagize ati, "Byibuze miliyari 35 nizo zagiye hagati y’uwatse cyangwa uwatanze ruswa, ayo ni amafaranga menshi cyane nk’uko twabigaragaje hari gahunda nyinshi igihugu cyakwiye kuba cyageraho. Mu mwaka wa 2017 mu gipimo twashyize ahagaragara byibuza ibihumbi 36 byatanzwe na miliyoni imwe na 600 urumvako umukene atabona service."
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu birimo ruswa nke byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ruwuhuriyeho na Cape verde, mu gihe igihugu cya mbere ari Botswana ikurikirwa n’ibirwa bya Seychelles, ariko u Rwanda rukaba urwa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa Musangabatware Clement ashimangira ko nubwo u Rwanda rwanazamutseho inota 1 muri 2017 kuko rufite amanota 55% ruvuye kuri 54% umwaka wa 2016, hafashwe ingamba zo gukomeza guhangana n’ibyaha bya ruswa.
Transparency International igaragaza ko
impuzandengo y’amanota yo ku rwego rw’isi mu kurwanya ruswa iri ku gipimo cya
43% naho muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri ku gipimo cya 32%.
Igihugu cya New Zealand nicyo kiyoboye urutonde rw’ibihugu ku isi birimo ruswa nke cyane n’amanota 89, naho Somalia ikaza ku isonga mu bihugu byazahajwe na ruswa ikabije n’amanota 9, igakurikirwa n’ibihugu bihora mu ntambara z’urudaca nka Yemen, Afghanistan, Syria na South Sudan.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru