AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Menya impamvu hari abasenateri bajyaho nyuma y’umwaka manda ya Sena itangiye

Yanditswe Sep, 19 2019 08:15 AM | 10,559 Views



Hari abasenateri bashyirwaho nyuma y'umwaka manda nshya itangiye, bigafasha ko mu mikorere ya Sena hatabaho icyuho, by'umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo no kwemeza abayobozi.

Mu basenateri bashyirwaho harimo 4 bashyirwaho n'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki (NFPO), babiri batangirana na manda nshya, abandi bakazashyirwaho nyuma y'umwaka. 

Aba basenateri batorwa n'inama rusange, igizwe n'imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda, aho buri mutwe wa politiki ufite uburenganzira bwo gutanga umukandida.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NFPO Burasanzwe Oswald yagize ati “   Inama rusange iratora, igatoramo 2, niba ari bo biyamamaje, niba ari 3 cyangwa 4, ariko 2 barushije abandi amajwi ni bo baba batowe. Ibaruwa yacu ishyikiriza Urukiko rw'Ikirenga liste y'abakandida batowe n'ihuriro ifatwa nk'ikirego, icyo gihe Urukiko rw'Ikirenga rugaca urubanza rukavuga ruti, abatanzwe n'ihuriro nta kibazo bashobora kwemezwa, tukabemeza hanyuma bakoherezwa muri Sena.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko hari abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Ku ikubitiro hashyirwaho abasenateri 4, abandi 4 bakazinjira muri sena nyuma y'umwaka. 

Umuyobozi Mukuru w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye Dr Iyamuremye Augustin, avuga ko kuba hari abasenateri bashyirwaho, kandi bigakorwa nyuma y'uko abandi barangije gutorwa, ngo bifasha gushyiraho ibyiciro buri Munyarwanda yibonamo.

Ati “Ababashyiraho cyangwa se n'igihe batorwa, bigomba gukorwa ku buryo burinda ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse no gusangira ubutegetsi. Ntihagire uhezwa, cyane cyane nko ku bijyanye n'abasigajwe inyuma n'amateka. Ni yo mpamvu n'uburyo bwo kubashyiraho, itegeko ryateganyije ko hari abatorwa n'abaturage ku buryo buziguye, hari n'abashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hari abashyirwaho n'Ihuriro ry'Igihugu ry'Imitwe ya Politiki. Abo rero kugira ngo bajyeho, cyane cyane abo perezida ashyiraho, abashyiraho nyuma barangije gutora cyangwa se imitwe ya politiki yamaze kwemeza abazajya muri Sena, kugira ngo arebe niba rya hame ryo gusaranganya ubutegetsi, ryo kutagira abo bibagirwa ryubahirijwe.”

Sena y'u Rwanda igizwe n'abasenateri 26. Abariho ubu, 20 batangiye manda mu mwaka wa 2011 mu gihe abandi 6 binjiye muri sena muri 2012, bivuze ko ubwo manda izaba irangiye mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, aba 6 bazakomezanya n'abasenateri bashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Munyaneza Charles, avuga ko kuba hari abasenateri bajyaho nyuma y'abandi, bifasha Sena gukomeza gukora hatabayeho icyuho.

Yagize ati “Twibutse ko Sena itajya iseswa nta n'ubwo ijya inarangira ngo habeho igiheSsena nta bantu barimo kubera nyine inshingano zayo, zigaragara mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane kureba ko amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y'Itegeko Nshinga yubahirizwa, n'izindi ngingo zitandukanye. Ni yo mpamvu rero ubu abagiye kujya muri Sena uyu mwaka bazaba ari 20 kuri 26. Ni ukugira ngo rero imirimo ya Sena ikomeze hatabayeho guhagarara, Sena ikomeze gukurikirana, ikomeze gukora inshingano zayo hatabayeho igihe cyo kuvuga ngo Sena ntabwo ikora ntabwo iriho.”

Abasenateri bashyizweho nyuma bazasoza manda yabo mu mwaka wa 2020, ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bashyizweho na Perezida wa Repubulika, ndetse n'abashyizweho n'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politiki ari bo Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D'Arc.

Ifoto igaragaza abasenateri bazarangiza manda muri 2020

Batatu bo hejuru ni Prof. Karangwa Chrysologue, Nyagahura Marguerite na Mukakalisa Jeanne D'Arc; abakurikiraho ni Kalimba Zephyrin, Uyisenga Charles na  Uwimana Consolée

Inkuru mu mashusho 



Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize