AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Menya Qatar igihugu cyakiriye igikombe cy'Isi cya 2022

Yanditswe Nov, 20 2022 18:55 PM | 218,497 Views



Qatar ni igihugu cy'Abarabu giherereye mu Burasirazuba bwo hagati, gikikijwe ahanini n'inyanja ya Arabia mu Kigobe cya Perise, ndetse kihana imbibi ku butaka n'igihugu cya Arabia Saudite ndetse kikaba gihana imbibi z'amazi n'igihugu cya Iran, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ndetse na Bahrain.

Qatar ituwe n'abaturage miliyoni 2.931 ku buso bwa 11,571 km². Ni igi igihugu kandi gifite ubutaka burimo n'umucanga w'ubutayu.

Umurwa mukuru wa Qatari ni Doha, uri mu Burasirazuba bw'iki gihugu ku mwaro w'Inyanja ya Arabia mu Kigobe cya Perise.

Doha ni Umujyi ucumbikiye umubare munini w'abaturage ba Qatar aho utuwe n'abaturage miliyoni 2.382 hagendewe ku ibarura rya 2018. Ni umujyi kandi ukomeye mu bijyanye n'ubucuruzi by'umwihariko ubucuruzi bwa Gaz karemano (natural gas) aho iki gihugu ari kimwe mu bihugu bicuruza iyi gaze ku bwinshi mu isi. Uyu Mujyi kandi ni umujyi ugezweho aho ugizwe n'amagorofa maremare yubatswe mu buryo buteye imbere n'andi magorofa yubatswe mu buryo bumenyekanisha Idini ya Islam, ari naryo ryiganje muri iki gihugu.


Qatar ni igihugu kizwiho gushyuha aho impuzandengo y'ubushyuhe muri iki gihugu ari Dogere Celsius 30. mu gihe cy'impeshyi ubushyuhe muri iki gihugu bujya bunarenga dogere 45 z'ubushyuhe.

Qatar ni kimwe mu bihugu bikize ku mutungo kamere ku Isi, aho izwi cyane mu bucukuzi bwa Peteroli ndetse na Gaze. Ubukungu bwacyo ubugereranyije n'ubuke bw'abaturage bayo, bituma iki gihugu kiza mu bya mbere bikize ndetse n'abaturage babo bakaba baba mu buzima bwiza.

Tariki ya 2 Ukuboza 2010, nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, ryatangaje ko igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar. Bikaba ari ku nshuro ya mbere Igikombe cy'Isi kibereye mu Burasirazuba bwo hagati mu myaka 92 kimaze. Ni amateka kandi kuri aka gace ubusanzwe kazwiho intambara z'urudaca ndetse n'ibikorwa by'iterabwoba.

Ubusabe bw'igihugu cya Qatar bwo kwakira igikombe cy'Isi cya 2022, bwari buhanganye n'ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuyapani, Korea y'Epfo ndetse na Australia.

Abayobozi b'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru ku Isi bari bayobowe n'Umusuwisi Sepp Blatter bakunze gushyirwa mu majwi inshuro nyinshi ko baba barakiriye ruswa kugirango bajyane igikombe cy'Isi muri Qatar ahanini kubera imbogamizi byari bifite zirimo ko kuba mu mezi Igikombe cy'Isi gisanzwe kiberamo (Gicurasi na Kamena) mu gihugu cya Qatar haba hari ubushyuhe budasanzwe. Ibi byanatumye kimurirwa amatariki bwa mbere mu mateka gikinwa mu Gushyingo ndetse n'ukuboza.

Igikombe cy'Isi cyo muri Qatar kizaba kuva tariki ya 18 Ugushingo, gisozwe tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Kitabiriwe n'amakipe 32 aturuka ku migabane yose y'isi agabanyijwe mu matsinda umunani. Umugabane wa Afurika uhagarariwe n'ibihugu bitanu aribyo: Cameroon, Ghana, Morocco, Tunisia, na Senegal ifite n'Igikombe cya Afurika giheruka.

Igikombe cy'Isi cya Qatar kizakinirwa muri Stade umunani arizo: Al Bayt Stadium, Khalifa International Stadium, Al Thumama Stadium, Ahmed Bin Ali Stadium, Lusail Stadium, Stadium 974, Education City Stadium na Al Janoub Stadium.

Dore imiterere y'izo stade:

1. Al Bayt Stadium: Yakira abantu 60,000.

2. Khalifa International Stadium: Yakira abantu 45,416.

3. Al Thumama Stadium: Yakira abantu 40,000.

4. Ahmed Bin Ali Stadium: Yakira abantu 44,740.

5. Lusail Stadium: Yakira abantu 80,000.

6. Stadium 974: Yakira abantu 40,000.

7. Education City Stadium: Yakira abantu 45,350.

8. l Janoub Stadium: Yakira abantu 40,000.

Igikombe cy'Isi geheruka mu mwaka wa 2018, cyabereye mu Burusiya, igihugu gihabanye cyane mu bushyuhe na Qatar. Cyabaye kuva tariki ya 14 Gicurasi kugeza tariki 15 Kamena. Byari ku nshuro ya 21 mu mateka y'Igikombe cy'Isi, bikaba byari ku nshuro ya 11 gikiniwe ku mugabane w'Uburayi, ndetse ku nshuro ya mbere gikiniwe mu Burayi bw'Uburasirazuba. Iki gikombe cyegukanywe n'Ikipe y'Igihugu y'Ubufaransa itsinzwe Croatia ku mukino wa nYuma ibitego 4-2.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama