Yanditswe Apr, 20 2021 12:33 PM | 12,261 Views
Marshal Idriss Déby wayoboraga Chad yapfuye nyuma y’ibikomere yavanye ku rugamba, igisirikare cya Chad cyatangaje ko Perezida Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.
Ni nyuma y'amasaha make ibyavuye mu matora yibanze bigaragaje ko yatsinze amatora ya manda ya gatandatu.
Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n'inyeshyamba zari mu Majyaruguru y’igihugu hafi na Libya, ingabo za Chad zikaba zikomeje kurwana n'izi nyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N'Djamena, amakuru akaba avuga ko usumbirijwe.
Televiziyo ya leta yatangaje urupfu rwe ntiyasobanuye neza uko Maréchal Idriss Déby Itno yagiye ku rugamba n'uko yaharasiwe.
Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP bitangaza ko umuvugizi w'ingabo, Gen Azem Bermandoa Agouna, mu magambo ye yasomye kuri televiziyo y'igihugu, yatangaje ko uyu mugabo w'imyaka 68 amaze kwitaba Imana arengera igihugu aguye ku rugamba.
Byari byitezwe ko ageza ijambo ry’insinzi ku baturage, ariko umuyobozi wari ushinze ibikorwa byo kwiyamamaza bye, Mahamat Zen Bada yavuze ko ahubwo yagiye gusura abasirikare ba Tchad bari ku rugamba.
Yagize ati "Deby yifuzaga kuba yari hano kwizihiza uyu munsi ariko yari kumwe n’ingabo kugira ngo arwanye iterabwoba ryugarije akarere kacu."
Kugeza ubu igisirikare cyatangaje ko leta y'inzibacyuho iyobowe n'umuhungu wa Deby, Gen Mahamat Kaka.
Umutwe w’inyeshyamba witwa, FACT wagabye igitero ku mipaka ku munsi w’amatora, utera ibirometero amagana mu Majyepfo y’igihugu.
Muri Kanama 2020 Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad yari yahaye Perezida Idriss Déby Itno ipeti rya 'Maréchal.
Byabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ishize Tchad ibonye ubwigenge.
Iryo peti ni ryo risumba ayandi yose atangwa mu gisirikare cy'iki gihugu. Nta wundi wigeze urihabwa muri iki gihugu.
Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad yari yavuze ko Perezida Déby ahawe icyo cyubahiro mu kumushimira ukuntu muri Mata uwo mwaka yayoboye ibikorwa byo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu. Yavuze ko "Uri intangarugero n'icyitegererezo kuri Tchad".
Déby yavuze ko icyubahiro yari yahawe cy'iryo peti yagituye
abasirikare bagenzi be.
Yagize ati "Turacyari ku nkeke zitewe n'iterabwoba, kandi nta mpuhwe rigira... Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ni inshingano ikomeye kandi ruzakomeza kuba mu biduhangayikishije".
Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.
Cyo kimwe n'ibihugu bihana imbibi nayo byo mu karere ka Sahel, Tchad imaze igihe ihanganye n'ibitero by'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru