AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Marshal Idriss Déby wayoboraga Chad yapfuye nyuma y’ibikomere yavanye ku rugamba

Yanditswe Apr, 20 2021 12:33 PM | 12,261 Views



Marshal Idriss Déby wayoboraga Chad yapfuye nyuma y’ibikomere yavanye ku rugamba, igisirikare cya Chad cyatangaje ko Perezida Deby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba.

Ni nyuma y'amasaha make ibyavuye mu matora yibanze bigaragaje ko yatsinze amatora ya manda ya gatandatu.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n'inyeshyamba zari mu Majyaruguru y’igihugu hafi na Libya, ingabo za Chad zikaba zikomeje kurwana n'izi nyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N'Djamena, amakuru akaba avuga ko usumbirijwe.

Televiziyo ya leta yatangaje urupfu rwe ntiyasobanuye neza uko Maréchal Idriss Déby Itno yagiye ku rugamba n'uko yaharasiwe.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP bitangaza ko  umuvugizi w'ingabo, Gen Azem Bermandoa Agouna, mu magambo ye yasomye kuri televiziyo y'igihugu, yatangaje ko uyu mugabo w'imyaka 68 amaze kwitaba Imana arengera igihugu aguye  ku rugamba.

Byari byitezwe ko ageza ijambo ry’insinzi ku baturage,  ariko umuyobozi wari ushinze ibikorwa byo kwiyamamaza bye, Mahamat Zen Bada yavuze ko ahubwo yagiye gusura abasirikare ba Tchad bari ku rugamba.

Yagize ati "Deby yifuzaga kuba yari hano kwizihiza uyu munsi ariko yari kumwe n’ingabo  kugira ngo arwanye iterabwoba ryugarije akarere kacu." 

Kugeza ubu igisirikare cyatangaje ko leta y'inzibacyuho iyobowe n'umuhungu wa Deby, Gen Mahamat Kaka.

Umutwe w’inyeshyamba witwa, FACT wagabye igitero ku mipaka ku munsi w’amatora, utera ibirometero amagana mu Majyepfo y’igihugu.

Muri Kanama 2020 Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad yari yahaye Perezida Idriss Déby Itno ipeti rya 'Maréchal.

Byabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ishize Tchad ibonye ubwigenge.

Iryo peti ni ryo risumba ayandi yose atangwa mu gisirikare cy'iki gihugu. Nta wundi wigeze urihabwa muri iki gihugu.

Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad yari yavuze ko Perezida Déby ahawe icyo cyubahiro mu kumushimira ukuntu muri Mata uwo mwaka yayoboye ibikorwa byo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu. Yavuze ko "Uri intangarugero n'icyitegererezo kuri Tchad".

Déby yavuze ko icyubahiro yari yahawe cy'iryo peti yagituye abasirikare bagenzi be.

Yagize ati "Turacyari ku nkeke zitewe n'iterabwoba, kandi nta mpuhwe rigira... Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ni inshingano ikomeye kandi ruzakomeza kuba mu biduhangayikishije".

Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Cyo kimwe n'ibihugu bihana imbibi nayo byo mu karere ka Sahel, Tchad imaze igihe ihanganye n'ibitero by'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Marshal Idriss Déby wayoboraga Chad yapfuye nyuma y’ibikomere yavanye ku rugamba.


James Habimana


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira