Yanditswe Jun, 11 2022 18:44 PM | 122,320 Views
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira yasabye abasirikare bakuru basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College riherereye i Nyakinama kuyabyaza umusaruro barushaho gucunga umutekano w'abaturage.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu bitandukanye (Senior Command and Staff) basoje amasomo bari bamazemo umwaka.
Abo basirikare bavuze ko ubumenyi batahanye buzabafasha gukomeza gucunga neza umutekano w'abaturage.
Aba basirikare bakuru basoje amasomo yiganjemo ay’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n'umutekano, baturutse mu bihugu 11 bya Afurika.
Barimo abasirikare 29 baturuka mu ngabo z’u Rwanda, abapolisi 2 b'u Rwanda ndetse n'abasirikare 17 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia kimwe n’abandi bagenzi be, bavuga ko uretse amasomo bize ajyanye n’inshingano zo gucunga umutekano, bashoboye no kuhungukira ubundi bumenyi butandukanye.
Abasirikare bakuru bavuze ko aya amasomo basoje ari ingirakamaro mu gukomeza gucunga umutekano w’abaturage.
Amasomo bavuga ko yabafashije no kumenya umuco w’ibihugu bitandukanye by’afurika, bashimira guverinoma y’u Rwanda yashyizeho aya masomo kuko abafasha.
Ubwo Aba basirikare bakuru basozaga amasomo, ibi byahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y’iri shuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College rimaze rishinzwe mu rwego rwo gutyaza ubumenyi mu bya gisirikare ndetse N'andi masomo.
Minisitiri w’ingabo avuga ko aya amsomo azafasha ingabo mu gukomeza gucunga umutekano w’abaturage.
Yabasabye gukomeza
gucunga umutekano w’abaturage babyaza umusaruro aya masomo bahawe.
Muri uyu muhango hanahembwe abasirikare 3 bahize Abandi mu masomo mu bijyanye by'umutekano.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru