AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye abarangije muri Green Hills Academy kuba abantu b'ingirakamaro

Yanditswe Jun, 11 2022 12:13 PM | 164,805 Views



Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, kuzaba abantu b'ingirakamaro haba ku gihugu cyabo ndetse no ku isi muri rusange.

Abanyeshuri 92 barimo abahungu 40 n'abakobwa 52 nibo bagize icyiciro cya 15 cy'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ishuri rya Green Hills Academy, Faustin Mbundu nibo bashyikirije aba banyeshuri barangije impamyabumenyi.

Aba banyeshuri nibo benshi barangije umwaka wa 6, mu myaka 15  ishize, abenshi muri bo bamaze kubona Kaminuza zo hanze y'u Rwanda bazakomerezamo amasomo zaba izo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu izina ry'abanyeshuri barangije amasomo yabo asoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye, Mireille Mutoni yashimiye abababaye hafi bose mu myigire yabo.

Yagize ati "Inkomezamihigo, turi aba mbere bakoze ibintu byinshi haba mu birebana n'integanyagigisho nshya, amabwiriza ngenderwaho ku shuri, ikoranabuhanga rigezweho, uburyo bw'imyigishirize, byose twarabikoze kandi tubikora neza. Uyu munsi ndetse n'igihe cyose tubashimira uruhare mwagize mu kutugira abantu badasanzwe uyu munsi mureba imbere yanyu, turashimira abarimu, ubuyobozi bw'ishuri mwadufashije kumenya abo twifuza kuba bo twabonye ko abantu bakenera abandi bantu kugira ngo babe abantu."

Umuyobozi wa Green hills Academy, Daniel Hollinger yashimye aba banyeshuri uburyo bitwaye neza bitewe n’uko bize mu bihe bigoye by'icyorezo cya COVID 19 ariko ntibacika intege.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abanyeshuri ko kuba barangije byerekana ko bakurikiye neza amasomo yabo, abasaba kuzavamo abantu b'ingirakamaro.

"Nizera ko umusanzu wa buri wese muri aba barangije haba  ku gihugu cyacu no ku isi muri rusange uzagira agaciro gakomeye, nizera ko muzaba ingirakamaro yaba kuri twe ndetse no mu muryango muri rusange, gutsinda kwanyu mu masomo byerekana ko muzi imbaraga ziri mu kwiga, ndabashimira cyane, nizera ko imiryango iri hano twese dusangiye ibyishimo, mu myaka ishize kuva u Rwanda rubohowe twahawe inshingano zo kubaka iki gihugu no guha abantu nkamwe ibyiza mukwiriye, twizera ko mukwiye kubona uburezi bufite ireme no kwiga mu mashuri meza, gukora cyane nibyo bizatuma mutanga umusanzu wanyu mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije isi muri iki gihe birimo imihindagurikire y'ikirere, ibyorezo bigenda biza, kugira amahitamo meza nkayatumye mugera kuri uru rwego, nibyo bizakomeza kubafasha cyane."

Madamu Jeannette Kagame yasabye n'ababyeyi gukomeza kuba hafi y'abana babo.

Ni ku nshuro ya 15 habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu ishuli rya Green hills Academy.

Iri shuri rimaze imyaka 24 rishinzwe.

Uretse gukurikirana amasomo mu mashami atandukanye, bagize n'uruhare mu gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu barenga ibihumbi 2 bo mu Karere ka Rubavu, bakaba barakoze n’ibindi bikorwa birimo gufasha abarwayi ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu