AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo muri Green Hills Academy

Yanditswe Jun, 05 2021 19:44 PM | 44,724 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n’umwe mu bashinze ishuri rya Green Hills Academy, yitabiriye umuhango wo gushimira abanyeshuri barangije icyiciro cy'amashuri yisumbuye kuri iki kigo kuba baritwaye neza mu masomo.

Madamu Jeannette Kagame yasabye  abarangije amasomo kuzakomeza kwigana umwete kugira ngo bazavemo abantu bazagirira akamaro gakomeye igihugu. 

Abanyeshuri  64 basoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2021 bahawe izina ry' “Indangamirwa”. 

 Muri bo harimo abanyeshuri 13 bahatangiriye icyiciro cy'incuke, kuri ubu bakaba bahasoreje amashuri yisumbuye. Bahawe amasomo anyuranye arimo arebana n'imibare, ubumenyi, amateka, indimi n'ibindi. 

Nithin Senthil Kumar umunyeshuri wahize abandi mu masomo yagaragaje ko bishimira kuba barangije amasomo neza nyuma yo kwiga mu bihe bidasanzwe bya Covid.19.

Umuyobozi w'ishuli Green Hills Academy Daniek Hollinger avuga ko yizera neza ko mu buzima buri imbere, abarangije none bazabwitwaramo neza.

Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame  yavuze ko imyigire yo muri iki gihe cya Covid 19 itari yoroshye, ashimira abarangije amasomo uburyo babyitwayemo neza.

Yababwiye ko ejo  hazaza habo ari heza, abasaba kuzakomeza kwigana umwete no kuzirikana ko inzitizi yose bahura na yo mu buzima, haba hari igisubizo cyayo. Bityo bakaba abantu bazagirira akamaro gakomeye  igihugu. 

Ishuri Green Hills Academy ryatangiye mu mwaka wa1997 ritangiranye abanyeshuri 130 kuri ubu rifite abarenga 1600 biga mu cyiciro cy'amashuri y'incuke, abanza ndetse n'amashuli yisumbuye. 

Abasoje amasomo muri Green Hills Academy bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukomereza amasomo yabo ya Kaminuza mu bihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira