AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu

Yanditswe Aug, 10 2019 12:14 PM | 14,127 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame aravuga ko nk'abayobozi, ababyeyi n'abakiristu, bagomba gutekereza ku murage bazasiga bagaharanira ubwiyunge bugamije iterambere. Ibi yabigarutseho mu masengesho ya Prayer-Breakfast yo gusengera igihugu.

Amasengesho yo kuri uyu wa Gatandatu yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti:''Ubwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye (Reconciliation for sustainable peace and development). 

Rev Pst Antoine Rutayisire mu nyigisho yatanze, yagarutse ku buryo u Rwanda rwabayeho rufite politiki y'amacakuribi n'iheza, byaje kubyara jenoside yakorewe abatutsi, kandi ko ibyo bigakorwa na leta ibigambiriye. 

Avuga ko ubu, abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba mu gihugu kidaheza,  gifite politiki y'ubumwe n'ubwiyunge, kandi ko abaturage bose bafite amahirwe angana. Avuga ko inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ari umusanzu wa buri munyarwanda, kandi ko buri wese yagombaga kubiharanira, kuko abanyarwanda babaho baturanye, bafashanya.

Yagize ati "Umusaraba wa Yezu ukora ku mpande zombi. Niba ushaka gukiza igihugu, ibuka ko hari abahemutse n'abahemukiwe, kandi ku ruhande rw'u Rwanda, abo bombi baraturanye. Niba ugiye kubanisha abaturanyi babiri, ugomba gufasha uwahemutse kumva kwemera ibyaha bye, hanyuma ugafasha n'uwahemukiwe gukira ibikomere. Uwa mbere akemera ibyaha akanicuza, undi nawe agakira kandi agashobora kubabarira, iyo bahuye, uba ugeze ku bwiyunge nyabwo."

Mu bitabiriye amasengesho ya Prayer-Breakfast harimo umuryango ''The sisters'' wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.  Grace Nelson uyoboye iri tsinda yashimye intambwe u Rwanda rwagezeho mu bumwe n'ubwiyunge n'uruhare amasengesho yabigizemo. Avuga ko baje kwigira ku Rwanda ku kubabarira.

Ati " Muturi imbere mu bintu byinshi cyane. Nza hano bwa mbere, nari mfite umutima ukomeretse kubera agahinda kanyu. Twaje kubigiraho cyane cyane ku kubabarira n'ubwiyunge, kubera ko nibyo dukeneye kumenya. Mwashoboye kubigeraho, muri icyitegererezo, intangarugero n'urumuri ku isi."

Madamu  Jeannette Kagame witabiriye aya masengesho, yashimimye abitabiriye aya masengesho avuga ko bigaragaza ukwemera kwabo ku ruhare ukwishyira hamwe no gusenga bigira mu guhindura umuntu, umuryango mugari n'ibihugu. Avuga kandi ko impinduka u Rwanda rugamije, zasabye uruhare rwa buri wese.

Yagize ati "Twagombye gusobanukirwa abo turi bo, n'icyatumye dushegeshwa n'ingengabitekerezo yatwaye ubuzima abarenga miliyoni. Uku kwisuzuma byatweretse mu buryo bwinshi ko kubona ibisubizo nyabyo ku bibazo byacu, no kubaka igihugu cyacu, byasabaga amaboko n'ibitekerezo by'Abanyarwanda bose. Byatugaragarije ko kugira ngo tugere ku mpinduka n'iterambere birambye, twari dukeneye politiki idaheza, twari dukeneye ubwiyunge."

Avuga ko ubwiyunge bugamije amahoro n'iterambere birambye, burenga kwicuza no kubabarira, kuko ubwiyunge nyabwo bugaragzwa n'abantu bafite icyerekezo kimwe no guharanira ko ibyo bifuza babigeraho. Avuga ko u Rwanda ibi rwabigezeho binyuze muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco nk'umuganda, umushyikirano n'imihigo. 

Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri gihugu gifite umwihariko mu gukemura ibibazo by'abaturage, akavuga ko hakwiye kubaho uburyo bwo gusangira ubunararibonye, buri wese yibaza ku murage yifuza gusiga.

Yagize ati "Mu gihe dukomeza muri iyo nzira, reka twibaze ibi bibazo. Nk'abayobozi, ababyeyi, intangarugero kandi nk'abakristu, ni iyihe mpinduka dushaka? Ni uwuhe murage twifuza gusiga? Kandi tukibaza ibibazo bidufasha kubona ibyo dukeneye kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, tukanagaragaza uruhare rwa buri wese mu kurigeraho."

Amasengesho ya Prayer-Breakfast ni ngarukakwezi, aho muri Mutarama haba ari ku rwego rw'Igihugu. Ni amasengesho ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, agahuza abayobozi banyuranye ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage