AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori kiranduke burundu

Yanditswe Jun, 23 2022 20:31 PM | 119,234 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo ikibazo cy’ihohoterwa rikorera abari n'abategarugori kiranduke burundu, uyu akaba ari wo munsi nyawo wo kuvuga ngo nta rindi hohoterwa.

Umuryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza, Commonwealth nawo warahiriye kurandura burundu ihohoterwa rikorera abari n'abategarugori mu bihugu binyamuryango.

Ubuyobozi bwa Commonwealth buvuga ko aho u Rwanda ruvuye n'aho rugeze mu myaka 28 ishize, ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko no kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa bishoboka.

Mu gihe i Kigali hakomeje inama zishamikiye ku y'abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma mu muryango wa Commonwealth, kuri uyu wa Kane habaye inama yo ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori mu bihugu binyamuryango. 

Muri iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti no more yangwa nta hohoterwa ukundi, Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo iki kibazo gicike burundu.

Yagize ati "Nizeye ko uyu ari wo munsi nyawo wo kuvuga ngo nta rindi, nta rindi hohoterwa, kuko undi munsi twakwisanga twarakerewe. Nta rundi rwango, nta kundi gucunaguza uwahohotewe, nta rindi hohoterwa ku bagore batanga ubuzima barangiza bakaba ari bo bahorana ubwoba bwo kubwamburwa. Ni abagore n'abakobwa bangana iki bahohoterwa kugirango Isi yumve agahinda n'umubabaro wo gufatwa ku ngufu, inda ziterwa abangavu, ihohoterwa ryo mu muryango no guhozwa ku nkeke? Ku barwanya uru rugamba turimo nakwifuje kumenya umubare w'izindi nzirakarengane bakeneye kugirango bemere ko ibi bikabije."

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Madamu Patricia Scotland avuga ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n'abagore ari urugamba rutoroshye ku buryo bamwe bumva ko bidashoboka ngo ariko ibyo u Rwanda rugezeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bitanga ubutumwa bw'uko ahari ubushake nta kidashoboka.

"Ni ingirakamaro kwitegereza neza ibyo u Rwanda rwakoze kuko u Rwanda ni urumuri kuri twe, ni icyizere cyacu, kuko rwafashe icyemezo cyo kudaheranwa n'amateka, cyo kubaka ahazaza hashya harangwa n'amahoro no kwishimira umugore, none nimurebe aho u Rwanda ruri uyu munsi! 64% by'abagize inteko ishinga amategeko ni abagore ndetse muri guverinoma naho abagore barenga 50%. Ibyabaye muri iyi myaka 28 ishize bisa n'ibitangaza ariko mureke dusase inzobe, Natwe dukeneye ibitangaza kugirango dukemure iki kibazo cy'icyorezo cyitwa ihohoterwa ryo mu muryango."

Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango Unity Club Intwararumuri yakiriye ku meza abanyacyubahiro barimo abagore b'abakuru b'ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM. 

Abo banyacyubahiro bakaba basobanuriwe urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda bakoze mu myaka 28 ishize.

Mu nama yo ku rwego rwo hejuru yagarutse ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori, umugore w'igikomangoma Charles, Madamu Camilla, nawe yashimye aho u Rwanda rugeze rwubaka umuco w'amahoro n'ubumwe n'ubwiyunge.

"Ejo njye n'umugabo wanjye twasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo abagabo, abagore n'abana barenga ibihumbi 250. Uwatuyoboye dusura urwibutso yabuze ababyeyi be bombi muri jenoside yakorewe abatutsi. Yatubwiye ko nyuma y'uwo mubabaro wose abanyarwanda bahisemo amahoro n'ubwiyunge. Yanagarutse ku bugwaneza no kwiyoroshya n'uburyo buri wese afite inshingano yo kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo iganisha ku kurimbura abandi."

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama harimo umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango w'abibumbye Amina Muhammad, Perezida w'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye Abdulla Shahid, abagore b'abakuru b'ibihugu bitandukanye n'abandi.



Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize