Yanditswe Dec, 29 2021 18:00 PM | 78,594 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arishimira intambwe iterwa mu guhangana n'indwara zitandura nk'iz'umutima, ibi akaba yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikigo kizavura indwara z'umutima.
I Masaka mu mujyi wa Kigali, niho hagiye kubakwa iki kigo cyitwezweho kuba igisubizo ku banyarwanda n'amahanga aturiye u Rwanda, aho kigiye gushyira iherezo ku bajyaga mu mahanga gushaka serivizi z'ubuvuzi bw'indwara z'umutima.
Nyuma yo gushyira ibuye ry'ifatizo ku mushinga wa My Heart Center, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko gusoza umwaka utangiza umushinga nk'uyu ari ikimenyetso cyiza.
Yagize ati ''Impera z'umwaka ni umwanya
mwiza wo gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wagezeho, ukareba aho ugeze mu
rugendo rwo guteza imbere imibereho ya muntu, rero kurangiza uyu mwaka
dutangira umushinga nk'uyu wo kubaka ikigo cya MY HEAR CENTER birashimishije.
Ni umusingi mwiza ku hazaza heza duharanira, aho indwara zitandura nk'izijyanye
n'umutima ndetse igisubizo mu kurwanya indwara z'umutima zajyaga zica abantu.
intambwe turi gutera uyu munsi iri gufungura ibyerekezo byiza."
Prof. Magdi Habib Yacoub, Umunya-Misiri wahoze ari umuganga w'indwara z'umutima akaba yaranatangije ikigo cya Aswan Heart Center mu bikomeye ku isi bivura izi ndwara z'umutima, ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gutereka uyu mushinga ku butaka bw'u Rwanda.
Yavuze ko ''Abanyarwanda mu mateka birazwi baciye muri byinshi bibi ariko uyu munsi aho bagejeje igihugu cyabo harashimishije cyane, kandi binyuze mu cyerekezo bafite bakomeje gutwaza gitore ku buryo uwo ari we wese yaterwa ishema no kugendana na bo muri icyo cyerekezo, ngiyo impamvu twatekereje u Rwanda n'uko babikwiye.''
Ikigo My Heart Center biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu myaka itarenze ibiri iri imbere, kizuzura gitwaye miliyoni zisaga 20 z'amadorali, kizubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4.4, kizaba gifite ibikenewe byose yaba abarwaye bisanzwe cyangwa n'ababazwe.
Paul Rutikanga
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru