Yanditswe Feb, 24 2020 07:31 AM | 10,450 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga abapfakazi ba Jenoside barabaye intwari zikomeye bitewe n'ubuzima bukomeye banyuzemo nyamara bagashobora kwiyubaka bakongera kwigirira icyizere cyo kubaho.
Ibi yabivuze ubwo uyu muryango w'abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo wizihizaga imyaka 25 umaze ushinzwe.
Hari muri Mutarama 1995 ubwo bamwe mu bapfakazi ba Jenoside icyo gihe biyemezaga kwishyira hamwe bagahangana n'ingaruka zikomeye za Jenoside bagatera intambwe ikomeye mu nzira yo kwiyubaka no kongera kwigirira icyizere cyo kubaho.
Perezidante w'Uyu muryango wa AVEGA-Agahozo Valerie Mukabayire avuga ko aba bapfakazi bari mu buzima bukomeye aho bari bafite ibikomere byo ku mutima n’ibyo ku mubiri, badafite amacumbi, bari mu bwigunge bukomeye ndetse bafite n'ihungabana ritaboroheye.
Avuga ko ubuyobozi bwiza bw'igihugu bwagize uruhare rukomeye rwo kongera kububaka no kubagarurira icyizere cy'ubuzima.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimiye aba bapfakazi ba Jenoside ubutwari bukomeye bwabaranze nyamara bari baraciye mu buzima bukomeye.
Yanabashimiye uburyo bafashe iya mbere bakegeranya abana b'imfubyi icyo gihe nyamara na bo ubwabo batari bafite uko babayeho.
Yasabye aba babyeyi gukomeza guha uburere abana bakiri bato ku buryo u Rwanda rwo muri 2050 rwazaba rufite abanywarwanda beza bafite indangagaciro nyarwanda.
Imyaka ibaye 25 Umuryango w'abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AVEGA Agahozo utangijwe.
Hari muri Mutarama 1995 ubwo bamwe muri bo bo muri uyu Mujyi wa Kigali icyo gihe bishyiraga hamwe bagatangiza uyu muryango bagamije gukura abapfakazi ba Jenoside mu bwigunge bagatangiza inzira yo kwiyubaka.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru