AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe kuba hafi AVEGA mu myaka 25 ishize

Yanditswe Feb, 24 2020 07:31 AM | 10,450 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga abapfakazi ba Jenoside barabaye intwari zikomeye bitewe n'ubuzima bukomeye banyuzemo nyamara bagashobora kwiyubaka bakongera kwigirira icyizere cyo kubaho.

Ibi yabivuze ubwo uyu muryango w'abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo wizihizaga imyaka 25 umaze ushinzwe.

Hari muri Mutarama 1995 ubwo bamwe mu bapfakazi ba Jenoside icyo gihe biyemezaga kwishyira hamwe bagahangana n'ingaruka zikomeye za Jenoside bagatera intambwe ikomeye mu nzira yo kwiyubaka no kongera kwigirira icyizere cyo kubaho.

Perezidante w'Uyu muryango wa AVEGA-Agahozo Valerie Mukabayire avuga ko aba bapfakazi bari mu buzima bukomeye aho bari bafite ibikomere byo ku mutima n’ibyo ku mubiri, badafite amacumbi, bari mu bwigunge bukomeye ndetse bafite n'ihungabana ritaboroheye.

Avuga ko ubuyobozi bwiza bw'igihugu bwagize uruhare rukomeye rwo kongera kububaka no kubagarurira icyizere cy'ubuzima.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimiye aba bapfakazi ba Jenoside ubutwari bukomeye bwabaranze nyamara bari baraciye mu buzima bukomeye.

Yanabashimiye uburyo bafashe iya mbere bakegeranya abana b'imfubyi icyo gihe nyamara na bo ubwabo batari bafite uko babayeho.

Yasabye aba babyeyi gukomeza guha uburere abana bakiri bato ku buryo u Rwanda rwo muri 2050 rwazaba rufite abanywarwanda beza bafite indangagaciro nyarwanda.

Imyaka ibaye 25 Umuryango w'abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AVEGA Agahozo utangijwe.

Hari muri Mutarama 1995 ubwo bamwe muri bo bo muri uyu Mujyi wa Kigali icyo gihe bishyiraga hamwe bagatangiza uyu muryango bagamije gukura abapfakazi ba Jenoside mu bwigunge bagatangiza inzira yo kwiyubaka.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira