AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwitanga ku rugamba rwo kurwanya Jenoside

Yanditswe May, 14 2021 19:06 PM | 50,464 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwitanga rutizigamye ku rugamba rwo kurwanya Jenoside, no kubungabunga amateka ya nyayo y'igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe igihango cy’urungano, ryahurije hamwe abahagariye abandi barimo abahanzi, ba rwiyemezamirimo, ndetse n’ababa mu mahanga.

Iri huriro ry'urubyiruko ku nshuro ya munani, ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 300, mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Iri huriro ritegurwa na Minisiteri y'urubyiruko, ifatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation n'indi miryango y'urubyiruko.

Mu butumwa bwe, ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, Madamu Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kwihatira kumenya no kubwira abandi amateka ya nyayo y'igihugu.

Yagize ati “Ubunyarwanda bubangamira abashatse gusenya ubumwe bwacu ku nyungu zabo bwite, ubunyarwanda rero ni isano muzi iduhuza twese kandi bukaba umurage udahangarwa, uko mubwira ubunyarwanda abana babakomokaho cyangwa abo muzabyara ni byo bizatuma babasha gukomeza iyi sano muzi ikarinda u Rwanda.”

Ashingiye ku kuba bamwe muri uru rubyiruko bafite ubushake bwo kumva uruhare rwabo mu kubaka igihugu bahereye ku gihango bafitanye nacyo, Madame Jeannette Kagame yabahaye umukoro wo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Gukomeza no kurwana ku bunyarwanda bwacu bisaba ko mumenya imikorere y’ab’ubu bihisha iteka inyuma y’ibisenya ubunyarwanda, murakoresha mute ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse bagamije no gusenya ubunyarwanda bwacu? mushake uburyo bwiza bwo komora ibikomere no kubwira neza abana mubyara ukuri kwa Jenoside n' amahitamo yacu kugirango nabo bazakomerezeho.”

“Nk’ababyeyi dushimishwa n’uko muri benshi bagifite ibitekerezo bizima, bariya bagifite ibitekerezo bibi nibabishaka tuzafatanya tubavuze inkongoro idateka y'ubumwe n'ubumuntu.”

Abatanze ibiganiro muri iri huriro, basanze uku gukunda igihugu no kwihatira kumenya amateka yacyo y’ukuri, bigomba gushingira ku guha agaciro igihugu.

Pasiteri Dr  Antoine Rutayisire we asanga urubyiruko rugomba kumenya ko igihugu ari umubyeyi w'umuturage.

Yagize ati “Iki gihugu ni umubyeyi wanjye turanabiririmba mu ngombyi iduhetse, ibi tugomba kubyumva, ariko icyo nkundira igihugu ni umubyeyi w’ababyeyi banjye ni umubyeyi w’abambanjirije rero igihugu ni umubyeyi ufite imizi miremire.”

Muri iri huriro urubyiruko rwibukijwe ko abakiri bato ari bo mbaraga z'igihugu, bityo ko iyo bafite ibitekerezo byiza ahazaza h'igihugu haba hari mu maboko meza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid