AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda guhangana na Hepatite C

Yanditswe Aug, 01 2019 08:52 AM | 10,428 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba buri Munyarwanda guharanira kurwanya indwara y'umwijima yo ku bwoko bwa C (Hepatite C) kugira ngo iranduke mu Gihugu.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa kigamije guhuza imbaraga mu kurwanya iyi ndwara.

Ni igikorwa gihuriweho na Minisiteri y'Ubuzima, Urugaga rw'Abikorera ndetse n'Urugaga rw'Amadini n'Amatorero.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri muturage agomba kwitabira kwisuzumisha, uwanduye agahabwa imiti.

Asanga umuntu yigomwe amafaranga  y’u Rwanda ari hagati ya 500 na 1000 ku munsi yari gukoresha agenda ibirometero 5 mu modoka, yagenda n'amaguru akarwanya indwara zinyuranye ariko akanazigama amafaranga yamufasha kwivuza aramutse arwaye Hepatite C.

Yagize ati "Tuvuge ko igiciro cya lisansi ari 1000 Rwf kuri litiro. Umuntu abashije gukora urugendo rw’amaguru rungana na 5km ku munsi, yabasha kuzigama amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 500 Rwf n'1000 Rwf. Yatakaza kandi calories 325 ku munsi."

Avuga ko buri wese akwiye kwishimira kuba guverinoma yarakoze ibishoboka ngo ikiguzi cy'ubuvuzi bw'iyi ndwara kigabanuke, aho yavuye ku madorali ya Amerika ibihumbi 86, ubu umuntu ashobora kwivuza agakira ku madorali 60 gusa.


Avuga kandi ko abari hejuru y'imyaka 50 ari bo bafite iyi ndwara kurusha ibindi byiciro.

Kugeza ubu mu Rwanda, abantu bafite imyaka y'ubukure, hagati ya 4 na 8% banduye Hepatite C.

Minisiteri y'Ubuzima yafashe ingamba ko mu gihe cy'imyaka 5 ko izaba yaranduye burundu iyi ndwara.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa kizatwara agera kuri miliyoni 43 z'amadorali, abantu bangana na miliyoni 4 bari hejuru y'imyaka 15 bazasuzumwa,  muri bo ibihumbi 230 bizagaragara ko bafite virusi itera Hepatite C bakorerwe ibindi bizamini, abagera ku bihumbi 110 bavurwe.

Hepatite C ni indwara yandurira mu maraso, aho ishibora gutera cancer y'umwijima iyo itavuwe. Kuri ubu, hakaba hari imiti umuntu afata,  agakira mu gihe cy'amezi 3.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura